Ese Rayon Sports Fc yaba igiye kubona umutoza usimbura Karekezi?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya Lydia Ludic,  igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League, ikipe ya Rayon Sports iri ku gitutu gikomeye, ndetse ko ishobora kubona undi mutoza usimbura Karekezi cyangwa se bagakorana.
Ibi byose bije byiyongera ku gutungurana kwa Perezida wa Rayon Sports winjiye mu mukino wayo na Musanze Fc ari kumwe n’umubiligi, Ivan Minnaert wahoze ayitoza (Rayon Sport) bikaba bikekwa ko yaba agiye kugaruka.
Andi makuru avuga ko Perezida wa Rayon Sports yahaye agahimbazamusyi abakinnyi ba Musanze FC abasaba gukoresha imbaraga zishoboka ngo arebe ko bayitsinda, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi afite n’umutoza wabo.
Uyu mutoza yasezeye tariki ya 24 Gashyantare 2016, nyuma yo kutumvikana na bamwe mu bayobozi ndetse no kudahabwa umushahara we ku gihe.
Uyu mutoza yagiye amaze gutsinda imikino ibiri ya shampiyona, harimo uwa Gicumbi FC na Kiyovu Sports, yatangaje ko yagarutse mu Rwanda, bikavugwa ko yaba yaragiranye ibiganiro n’abayobozi ba Rayon Spots,  n’ubwo ibyabivuyemo bitaratangazwa.

ivan minnaert agiye kongera gukorana na masoudi djuma muri rayon sports 08b08
Ivan Minnaert yahoze afatanya na Masudi gutoza Rayon Sports

YouTube player

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *