Amakuru aturuka muri Ethiopia aremeza ko Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe Ethiopia yaguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF riri ku butegetsi.
Nkuko Reuters ibitangaza, Hailemariam yeguye ku imirimo yo kuba Minisitiri w’intebe no kuba umuyobozi w’ishyaka ririri ku ubutegetsi rya EPRDF kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, kandi akaba yahise atangaza ko abayobozi mu ishyaka rye bemeye ubwegure bwe.
Hailemariam na Guverinoma yarayoboye bari bugarijwe n’ibibazo bikomeye by’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta basaba ko haba impinduka za politike muri iki gihugu. Abaturage bo mu bwoko bwa Oromo bakoze imyigaragambyo bamagana ko irekurwa ry’imfungwa zahawe imbabazi ryatinze mu gihe bari bemerewe ko barekurwa bitarenze ukwezi kwa mbere.
Desalegn yari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuva 2012 aho yasimbuye Meles Zenawi witabye Imana.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


