Coolen Rooney, umugore w’icyamamare muri ruhago, Wayne Rooney, yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu, akaba ari umwana wa kane bungutse.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Coolen Rooney yatangaje ko umuryango wishimiye kwakira umwana wabo mu muryango.
Ati “Birashimishije kwakira umwana wacu w’umuhungu, ni munini apima 3.9kgs, ni mwiza,…”.
Uyu mugore yakomeje avuga ko umwana wabo yitwa Cass Mac Rooney, n’umugabo akaba yaje ashimangira ayo makuru ubwo yafataga ubutumwa bw’umugore we, nawe akabushyira ku rukuta rwe rwa twitter (retweete).

Ikipe ya Everton, Wayne Rooney asigaye akinira nyuma yo kuva muri Man Utd yanabereye kapiteni, nayo yatangaje ko yishimiye ivuka rya Cass.
Ku rukuta rw’ikipe ya Everton, bagize bati “Twabashimiye cyane Wayne Rooney, Coleen Rooney n’umuryango wanyu, undi mu blue [umufana wa Everton] yavutse”.
Wayne Rooney n’umugore we bafitanye abana bane, aribo Kai Wayne Rooney (2009), Klay Anthony Rooney (2013), Kit Joseph Rooney(2016) na Cass Mac Rooney (2018).

Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



