Hashize igihe havugwa imikorere idahwitse muri “United Street Promotion’’ izwi nk’iharanira inyungu z’abahanzi, abasobanura Filimi n’abacuruza umuziki(Disc Banners) mu gihugu hose, kuri ubu hashinzwe Koperative nshya igiye gukosora iyo mikorere.
Bamwe mu banyamuryango bahoze muri “United Street Promotion’’ bavuga ko barangije kuyivamo, ubu bakaba baragiye muri koperative RBEC( Rwanda burning Entertainments Cooperative ), ko basezeye kubera imikorere idahwitse ibateza ibihombo.
Nduwayezu Jean Marie, ni we muyobozi wa RBEC, avuga ko bahisemo gushinga koperative yemewe n’amategeko, inubaha abanyamuryango bayo, bitewe n’akarengane bagiriraga muri “ United Street Promotion”.
Yagize ati “ Twayitangiye(RBEC) kubera akajagari kari muri United, umunyamuryango yishyuzwa amafaranga mu buryo budasobanutse, gukorerwa urugomo,… abayatanga ntibahabwa ibisobanuro by’uburyo akoreshwa, nta n’inyungu. Maze imyaka 2 nsezeye kuko nabonaga nta nyungu mbifitemo”.
Uwari ushinzwe kwishyuza imisoro muri United, Hodali Déogene, na we yayivuyemo, yayobotse RBEC, avuga ko imikorere idahwitse ariyo yahunze.
Ati “Nasezeye United Street imaze kwegurirwa rwiyemezamirimo mushya,… byakozwe mu ibanga, igitangaje ni uko yagurishijwe kuri Visi Perezida wa koperative, kubyihanganira byarananiye mbisangiza abanyamuryango .
Akomeza avuga uburyo batangagamo amafaranga ariko ntibamenye irengero ryayo, ati “Iyi Koperative kuva mu mwaka wa 2011 niko buri munyamuryango yakwaga ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda y’umugabane, ibihumbi 50 yatangwaga n’abafatanyabikorwa na 3000 atangwa buri cyumweru. Aya mafarangayose yakwa mu gihugu cyose uyashyize hamwe, abarirwa muri za miliyoni, ariko irengero ryayo ntirigaragazwa kandi koperative nta bikorwa igira”.
RBEC ije nk’igisubizo ku bari bararenganyijwe:
Umuyobozi mukuru wa RBEC, Nduwayezu JMV, avuga ko intego yabo ari uguteza imbere abanyamuryango bayo, bakora ibibateza imbere, hirindwa akarengane.
Ati “Ni Koperative yashinzwe n’abacuruza umuziki (Disc Banners) bazi uko akazi gakorwa, yaje ije kubavugira no kubatezimbere mu gukora akazi gatanga inyungu. Twiyemeje ko izakora ubuvugizi buhagije ndetse igatanga n’imibereho myiza kuri bo kuko twakosoye byinshi”.
Akomeza avuga ko mu byo bazakora byose, batazakora ibinyuranyije n’amategeko, ati “Twashyizeho ikigega gikusanya inkunga y’abahanzi n’ubundi bufasha. Twiyemeje kandi kujya twubahiriza gahunda za Leta zose no gutanga umusoro nk’indi mirimo mu gihugu.Ntituzarenza ingohe kandi abakiriya bacu nabo turabazirikana”.
Mu gihe abahoze ari abanyamuryango ba United Street Pro. bavuga ko ikomeje gukorera mu kajagari ari nacyo cyatumye bitandukanya nayo, perezida wayo, Ntarindwa Eric, aragahakana, agashimangira ko ari koperative izwi kandi ikorera mu mucyo.
Ati “ibyo byose ni ibinyoma United ni cooperative izwi kandi yujuje ibisabwa n’amategeko agenga za Cooperative mu Rwanda”.
Yakomeje avuga ko bafite ibikorwa bibyara inyungu, bakaba bakataje barushaho gushaka ibiteza imbere abanyamuryango bayo.

Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



