Ingabo za Congo zamaze kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ni nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru habaye ukurasana hagati y’impande zombi abasirikare batatu ba Congo bakahasiga ubuzima.
Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zishobora kuba zongeye kwisuganya mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ingabo za Congo zivuga ko zije guhangana n’ingabo z’u Rwanda aho zivuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo.
Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko ari bugire icyo atangaza kuri aya makuru.
Uyu muvgizi w’ingabo kandi yatangaje ko muri iriya mirwano iherutse kuba nta musirikare w’u Rwanda wahasize ubuzima.
Urwego ruhuriweho n’impande zombie rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imipakaT (EVJM) kuwa kabiri rwagenzuye ahabereye imirwano mu rwego rwo gutangira iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Fred Masengesho


