Icyo Abanyamurenge bavuga ku kuba i Minembwe harabaye indiri yabashaka gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Hashize igihe humvikana inkuru zivuga ko hari abantu binjizwa mu gisirikare bakuwe mu nkambi z’impunzi muri Uganda bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Congo, bafite umugambi wo kuzatera u Rwanda.
Ku bw’izi nkuru zatambutse mu binyamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda, bamwe mu Banyamurenge babicishije ku rubuga rwabo Imurenge.com, bahakana bavuga ko ku butaka bwabo, nta bahitoreza bafite umugambi wo gutera u Rwanda.
Bitangazwa ko ari umutwe urwanya Leta y’u Rwanda w’ ihuriro nyarwanda rya RNC (Rwanda National Congress) uyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, ngo waba urimo winjiza urubyiruko mu myitozo ya gisirikare aho i Minembwe.
Mu nkuru zikomeje gusohoka mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko izo nsoresore zirimo kwinjizwa mu gisirikare ngo ziturutse cyane cyane mu makambi z’ impunzi zitandukanye zo mu Bugande hanyuma zikerekeza muri RD Congo ahaherereye mu misozi miremire mu Ntara ya Kivu y’ Amajepfo. Uyu mutwe wa RNC ngo ukaba ubifashwamo na bamwe mu basirikare bashinzwe iperereza muri Uganda.
Mu itohoza iki kinyamakuru gitangaza ko cyakoze, kivuga ko mu Minembwe nta mutwe waba urimo kuhitoreza ugamije guhirika ubutegetsi bw’i Kigali.
Bagira bati  “Kugira ngo byumvikane neza, abantu babanza kwibaza impamvu Minembwe yaba ariyo yatoranyijwe nk’ ahantu ho kwitorezwa hakwiriye (Strategic position)?
Mu bisanzwe uvuze Minembwe aba avuze igicumbi cy’ Abanyamurenge, ese koko Abanyamurenge baba bafitemo iyihe nyungu mu gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’ i Rwanda?
Nyuma y’ intambara zabaye kuva 1996 kugeza 2004, Abanyamurenge ntibakunze kwijandika ukundi mu zindi ntambara zakomeje guhungabanya umutekano w’ igihugu icyo ari cyo .
Mu mwaka wa 2012, Ku buryo bweruye Abanyamurenge bitandukanyije n’ umutwe wa M23. Umutwe bivugwa ko wari wiganjemo abanyecongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi, ubwoko bufitanye isano ya bugufi n’ Abanyamurenge.
Haribazwa impamvu yatumye badafatanya n’ abanilotique basangiye  igihugu (M23) bakaba kuri ubu bahitamo gushyigikira abahungabanya umutekano w’ ibihugu by’ amahanga bikayoberana.
Ese kuki uwo mutwe wa RNC waba warahisemo kujya kure n’ imipaka y’ igihugu barwanya? Mu bisanzwe hamenyerewe ko umutwe ugamije  gutera igihugu (Guerilla) runaka udakunze gushyinga ibirindiro ahatari kure cyane n’ imipaka yicyo gihugu bityo bikabafasha mu gutegura uduteroshuma, kwinjiza abasirikare (recruitment), ndetse no gukora ubutasi neza, impamvu ikaba ikomeje kuyoberana hato na hato abantu bakaba bahakana bivuye inyuma aya makuru.
N’ubwo iki kinyamakuru gitangaza ko nta myitozo ikorerwa i Minembwe y’abarwanya Leta y’u Rwanda, Ikinyamakuru Vurungapost, mu kwezi ku Ugushyingo 2017, cyatangaje ko hari abantu 45 b’urubyiruko babaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale,  rwigishijwe amatwara ya RNC, batawe muri yombi  ngo bajyanwe kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace ka Itombwe.
Iki kinyamakuru kikaba cyaratangaje ko ibikorwa  by’ ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko rw’ Abanyarwanda muri RNC, bikorwa n’uwitwa Rugema Kayumba ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa, umuyobozi wa RNC, ndetse ngo afatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ urwego rukuru rw’ iperereza rya gisirikare cya Uganda(CMI).

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *