Abayobozi b’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) bari gukora iperereza ku buyobozi bukuru bw’amashami y’uruganda rwa mbere runini rw’itabi ku Isi, British American Tobacco (BAT), muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, bakekwaho ibyaha by’ubutasi bwo mu nganda, iyezandonke no guha ruswa abayobozi muri guverinoma zitandukanye zirimo iy’u Rwanda.
Umwe mu basohoye aya makuru bita mu Cyongereza, Whistleblower, yasobanuye ukuntu ibyo byaha byagiye bikorwa n’ukuntu abanyapolitiki n’ibigo bya leta byagiye bibigiramo uruhare nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Timeslive rwo muri Afurika y’Epfo ivuga.
Uru rubuga rukaba rufite amakuru avuga ko ibiro bishinzwe kurwanya forode ikomeye mu Bwongereza (UK Serious Fraud Office), bifatanyije n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri E.U. (EU anti-corruption unit ), byatangiye gukora iperereza kuri BAT SA, mu Ugushyingo mu mwaka ushize. Iri naryo rikaba ryaraje rikurikira iperereza rigari ryakozwe n’ibiro bishinzwe kurwanya forode by’u Bwongereza kuri BAT ryatangiye muri Kanama 2017 ryari rigamije kumenya uko BAT ikora business zayo muri Afurika y’uburasirazuba.
Iperereza kuri Afurika y’uburasirazuba rikaba ryaratangiye nyuma y’aho uwamennye amabanga wahoze ari umukozi wa BAT, Paul Hopkins, amenyeshereje abayobozi b’u Bwongereza mu 2015, ukuntu abayobozi b’uru ruganda bahaga ruswa za guverinoma n’abayobozi bashinzwe imisoro muri Kenya, u Burundi, u Rwanda na Comores bashaka amakuru y’imbere ku nganda zihanganye na BAT.
Ayo makuru yabaga arimo imihanda izi nganda zikoresha mu kugemura amatabi zikora, tekiniki izo nganda zikoresha mu gukora, ndetse n’ukuntu uru ruganda rufite agaciro k’amamiliyari y’amadolari rwageragezaga guhirika amategeko arwanya itabi mu bihugu rukoreramo ku nyungu zarwo.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


