Kenya: Abantu 31 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amasashi barashyikirizwa urukiko

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Kenya muri Mombasa kuri uyu wa Mbere cyataye muri yombi abantu 31 nyuma yo kubafata bitwaje amasashi ya pusasitiki kandi yaraciwe. Imodoka yari itwaye amasashi nta ruhushya nayo yahagaritswe.
Ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki mu gihugu cya Kenya ryaciwe ku mugaragaro kuwa 28 Kanama mu mwaka ushize wa 2018, hasonerwa amasashi ashyirwamo imyanda n’akoreshwa mu nganda mu gupfunyika ibicuruzwa.
Aba bantu bakaba batawe muri yombi mu mu kwabu w’ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (NEMA) gifatanyije n’urwego rushinzwe ubugenzuzi muri Mombasa.
Umukozi wa NEMA witwa Robert Orina avuga ko itsinda ryabo ryakoze umukwabu mu isoko rya Majengo n’ahitwa Tudor. Yongeyeho ko babiri mu bafashwe ari bo baranguzaga ayo masashi avuga ko amwe muri yo ari kuva mu gihugu cya Uganda.
Plasticpic3
 
Uyu mugabo mu kiganiro na The Nation dukesha iyi nkuru, yakomeje avuga ko biyemeje gukomeza guhiga abakoresha amasashi kuko ari ikibazo gikomeye kuri Mombasa.
Ati: “Tugiye gukora umunsi n’ijoro dukize Mombasa n’igihugu cyose amasashi ya pulasitiki.”
Biteganyijwe ko abafatiwe muri uyu mukwabu bagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri, aho umugenzuzi mukuru wa Mombasa, Mohamed Amir atangaza ko uyu mujyi utazihanganira ikoreshwa ry’amasashi kandi uzafatanya na guverinoma gushimangira icibwa ry’ikoreshwa ryayo.
Yaburiye abaturage ababuza gukoresha amasashi, abahamagarira gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije kikaba cyari cyarasabye abaturage gukoresha emballage zikoze mu mpapuro, imyenda, cyangwa ibindi bikoresho bibora.
Plasticpic2
Igihugu cya Kenya gikomeje gushyira ingufu mu guca ikoreshwa ry’amasashi mu gihe u Rwanda rwasezereye gukoresha amasashi mu mwaka wa 2008. Uganda yo na n’ubu iracyakoresha amasashi ya pulasitiki.
Mu 2011, iki gihugu cya Kenya kikaba ari cyo cyari inyuma muri Afurika y’Uburasirazuba mu kumva ko amasashi yacibwa aho abadepite mu nteko ishinga amategeko ya EAC bifuzaga kujyayo ari benshi mu bukangurambaga.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *