Ngo bishobora kongera kuba gutungurwa gacye kuri buri wese ko ku nshuro ya gatatu abanyamateka bakemeza ko perezida Abraham Lincoln ari we perezida mwiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize mu bamaze kuziyoboza kugeza ubu. Ariko se byifashe gute ku bandi ba perezida bayoboye iki gihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi kugeza ubu?
Nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi ku miyoborere y’abaperezida bwa televiziyo C-SPAN ifite icyicaro I Washington, ngo abahanga mu mateka hafi 100 n’abanditsi ku buzima bw’abanyu (biographers) bashyize abaperezida 43 bamaze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde (Donald Trump atarimo), bakurikije ibintu 10 by’ingenzi biranga ubutegetsi bwiza ari byo; Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo byawe, Kumenya kuyobora mu bihe bikomeye, gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye, kubana neza n’amahanga, ubuhanga mu mitegekere, kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko, kugira icyerekezo, guharanira ubutabera kuri bose no kuyobora bijyanye n’ibihe urimo.
Reba uko bakurikirana uhereye inyuma:
20. George H. W. Bush
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Imibanire mpuzamahanga
19. John Adams
18. Andrew Jackson
17. James Madison
16. William McKinley Jr.
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko
15. Bill Clinton
14. James K. Polk
13. James Monroe
12. Barack Obama
11. Woodrow Wilson
10. Lyndon Baines Johnson
9. Ronald Reagan
8. John F. Kennedy
7. Thomas Jefferson
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko
6. Harry S. Truman
5. Dwight D. Eisenhower
4. Theodore Roosevelt
3. Franklin D. Roosevelt
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye n’imibanire mpuzamahanga
2. George Washington
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye n’imikorere ijyanye n’ibihe bye
1. Abraham Lincoln
Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi mu bihe bibi, ubuhanga mu mitegekere, icyerekezo no guharanira ubutabera kuri bose
Photos: Internet



















