Abaperezida 20 ba mbere beza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize

Sangiza iyi nkuru

Ngo bishobora kongera kuba gutungurwa gacye kuri buri wese ko ku nshuro ya gatatu abanyamateka bakemeza ko perezida Abraham Lincoln ari we perezida mwiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize mu bamaze kuziyoboza kugeza ubu. Ariko se byifashe gute ku bandi ba perezida bayoboye iki gihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi kugeza ubu?
Nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi ku miyoborere y’abaperezida bwa televiziyo C-SPAN ifite icyicaro I Washington, ngo abahanga mu mateka hafi 100 n’abanditsi ku buzima bw’abanyu (biographers) bashyize abaperezida 43 bamaze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde (Donald Trump atarimo), bakurikije ibintu 10 by’ingenzi biranga ubutegetsi bwiza ari byo; Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo byawe, Kumenya kuyobora mu bihe bikomeye, gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye, kubana neza n’amahanga, ubuhanga mu mitegekere, kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko, kugira icyerekezo, guharanira ubutabera kuri bose no kuyobora bijyanye n’ibihe urimo.
Reba uko bakurikirana uhereye inyuma:

20. George H. W. Bush

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Imibanire mpuzamahanga

19. John Adams

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Ubuyobozi butunganye
 
18. Andrew Jackson

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye
 
17. James Madison

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Ubuyobozi butunganye
 
16. William McKinley Jr.

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko

15. Bill Clinton

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Gucunga neza ubukungu
 
14. James K. Polk

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Ubuhanga mu kuyobora mu bihe bikomeye
 
13. James Monroe

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Imibanire mpuzamahanga
 
12. Barack Obama

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Yaharaniye ubutabera kuri bose
 
11. Woodrow Wilson

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kugira icyerekezo
 
10. Lyndon Baines Johnson

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko
 
9. Ronald Reagan

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye
 
8. John F. Kennedy

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye
 
7. Thomas Jefferson

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kubana neza n’abagize inteko ishinga amategeko

6. Harry S. Truman

  Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Ubuhanga bwo kuyobora mu bihe bikomeye no guharanira ubutabera kuri bose
 
5. Dwight D. Eisenhower

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Ubuyobozi butunganye
 
4. Theodore Roosevelt

Ibyaranze ubutegetsi bwe:  Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye
 
3. Franklin D. Roosevelt

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Kumenya kumvisha rubanda ibitekerezo bye n’imibanire mpuzamahanga

2. George Washington

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Gucunga neza ubukungu, ubuyobozi butunganye n’imikorere ijyanye n’ibihe bye

1. Abraham Lincoln

Ibyaranze ubutegetsi bwe: Ubuyobozi mu bihe bibi, ubuhanga mu mitegekere, icyerekezo no guharanira ubutabera kuri bose

Photos: Internet

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru