Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, impunzi z’Abanyecongo ziba mu Rwanda, mu nkambi ya Kiziba, iri mu murenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi, zigaragambije zivuga ko zishaka gutaha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva mu cyumweru gishize nibwo izi mpunzi zatangiye gutangaza ko mu gihe zizaba zitongerewe amafaranga azitunga zizemera zikajya kugwa iwabo, bityo mu gitondo cy’uyu munsi bamwe biganjemo urubyiruko bakaba bazinze ibyabo bavuga ko batashye.
Izi mpunzi zimaze gupakira ibyazo, zatoye imirongo zigana ahari icyicaro cy’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku mpunzi (HCR) muri aka karere, i Nyamishaba, basaba ko ryakurikirana ikibazo cyazo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’Impunzi no kurwanya Ibiza(MIDMAR), Rwahama Jean Claude, yatangaje ko ibyo izi mpunzi zakoze zigaragambya bishingiye ku bibazo zimaze iminsi zivuga ko zifashwe nabi kubera inkunga zagenerwaga yagabanutse.
Yagize ati “zasohotse inkambi,… Ni icyemezo bari bashyize mu mitima yabo, bagishyira mu bikorwa uyu munsi mu gitondo”.
Yakomeje avuga ko bagerageje kubasobanurira ko ibyo bakoze atari byo, gufata icyemezo cyo gusubira muri Congo mu gihe umutekano utameze neza ndetse ko ibyo bakoze byafashwe nk’imyigaragambyo mu gihe uwashakaga gutaha yabisabaga HCR ikamufasha.


Amafoto: Umuseke.com



