PM Dr. Edouard Ngirente yemeje ko ikibazo cy’imirire kikiri ingorabahizi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yatangaje ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu  kikigaragara kandi ko ari ingorabahizi.Ibi yabitangaje ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo imbere y’inteko rusange y’abasenateri kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura,mu mujyi wa Kigali.
Abasenateri bakoze ingendoshuri mu turere 14 tugize igihugu bareba uko iki kibazo kibangamiye imibereho myiza  y’umwana uri munsi y’imyaka itanu bagaragaje impungenge z’uburyo ikikibazo iki kibazo gikomeje gukaza umurego nyamara haragiye hafatwa ingamba zinyuranye mu rwego rwo guhangana nacyo.
Senateri Garrican Niyongana yavuze ko kuva umwanzuro wo kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi  mu bana bari munsi y’imyaka itanu wafatirwa mu nama ya cyenda y’umushyikirano muw’2011 iki kibazo cyafashe indi ntera kugeza ubu.
ati ”Imibare yerekanaga ko bana bafite imirire mibi ari 14% none ubu bakaba bagera kuri 38% mu gihugu hose,hashyizweho ingamba gusa abaturage twasanze batazi ibyo ari byo,hari aho twageze ukumva umuturage yita akarima k’igikoni ngo ni akarima ka gitifu,ka mudugudu.Mu by’ukuri nta kiri mu mvugo kigeze kijya mu ngiro”.
Minisitiri w’intebe  yabwiye aba basenateri ko mu by’ukuri Guverinoma y’u Rwanda iki kibazo yagihaye uburemere gikwiriye kandi ko yashyizemo ingufu nyinshi mu rwego rwo guhangana nacyo ndetse anavga ko ari ikibazo cyugarije isi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange aho abana basaga 32% bo kuri uyu mugabane bafite iki kibazo.
PMMinisitiri w’intebe Dr.Edourad Ngirente ati ” Ikibazo cy’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu kirahari kandi gikomeje kuba ingorabahizi,ariko guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiramo ingufu nyinshi mu rwego rwo guhangana nacyo hashyirwaho ingamba zinyuranye mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abana bari munsi y’imyaka itanu”.
Zimwe muri izi ngamba Minisitiri w’intebe yavuze ko harimo  kuba Leta y’u Rwanda mu Kuboza,2017 yaratangije Ikigo cy’igihugu gishinzwe imbonezamikurire kizajya gikorana bya hafi n’izindi gahunda zose zijyanye no guhangana n’iki kibazo zikorera muri za minisiteri n’ibindi bigo bya leta, Kuboneza imirire n’imikurire y’umwana bihereye ku mudugudu hifashishijwe abajyanama b’ubuzima bahuguwe basaga 40,000 bahawe n’ibikoresho byose nkenerwa mu gukurikirana imirire n’imikurire y’umwana uri munsi y’imyaka itanu.
Izindi ngamba kandi ko zirimo gutanga intungamubiri nyunganiramubiribwa nka Vitamini A,gutanga ifu yitwa Ongera ikungahaye ku ntungamubiri zisaga 15 ndetse na gahunda ya Shisha kibondo imaze gutangwamo toni zisaga 3800 mu gihugu hose.
Gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi mu kurwanya imirire mibi harimo nka Girinka,akarima k’igikoni,inkongoro y’umwana itangwa ku bigo by’amashuri bisaga 115, kwita ku mibereho myiza y’abatishoboye muri gahunda nka VUP n’ubudehe ndetse hagakorwa ubukangurambaga.
Minisitiri w’intebe yikibukije ko hakiri imobogamizi mu kurandura burundu iki kibazo zirimo nko kuba bamwe mu baturage batazi gutegura indyo yuzuye,amakimbirane mu miryango ndetse no guhuza neza ibikorwa bya gahundazijyanye no guhangana n’imirire mibi y’abana bari munsi y’imyaka itanu n’izindi.
Yakomeje ashimira  abasenateri ubufatanye bwabo gusa anibutsa Abanyarwanda ko iki ari ikibazo kireba buri wese ndetse atunga agatoki ababyeyi muri rusange anabasaba kugira uruhare runini mu kurandura burundu iki kibazo.
U Rwanda rwari rufite abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi basaga 51% kuva mu mwaka wa 2005,kugeza mu mwaka w’2014 uyu mubare waragabanutse ugera kuri 38%.Ibi bivuze ko buri mwaka iki kibazo kigenda kigabanukaho 1.3%,imibare Minisitiri w’intebe avuga ko Atari mibi cyane.

Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu 2014-2015 n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda(NISR) mu ntara y’Uburengerazuba, uturere dukurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abana bagwingiye: Nyabihu 59%, Ngororero 56%, Karongi 49%, Rutsiro na Rubavu 46%, Rusizi 35% na Nyamasheke 34%.
Mu rwego rw’igihugu, abana bagwingiye bangana na 38% : Intara y’Uburengerazuba ifite impuzandengo ya 45%. Intara y’Amajyepfo ifite 41%, iy’Amajyaruguru ifite 39%, Uburasirazuba 35%, naho Umujyi wa Kigali ufite 23%.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Masengesho Rugira/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *