Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018, nibwo inkuru yakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye ko umuherwekazi Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz, uyu mugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma.
Nyuma y’aya makuru, hagiye hakekwa byinshi, ariko Diamond ntiyagira icyo abivugaho wenda ngo yerure na we agira icyo avuga ku mugore we umushinja kumuca inyuma umunsi ku wundi.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, aho uyu mugore Zari avuka, gitangaza ko urugo rw’ibi byamamare rushobora kuba rwarasenywe na Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania mu 2006.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ibirori byabaye ari ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, byateguwe na Wasafi Record byo kwakira umuhanzi mushya, Marombosso uzwi nka Mbosso wari ugiye kuzajya akorera umuziki we muri iyi studio wa Wasafi, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania birimo na Wema Sepetu, aza no kubonana na Diamond bahoberana mu buryo budasanzwe.

Ubwo Diamond yahoberanaga na Sepetu bahoze bakundana, hafashwe amashusho ndetse anakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavugisha benshi barimo n’umuvandimwe wa Zari.

Aya mashusho benshi bagiye bayasesenguramo ikintu kidasanzwe, ko urukundo Diamond yakunze Sepetu rushobora kuba rukimurimo. Ibyakurikiye nyuma yo guhoberana no gukurakorana umwe ku wundi, ntabwo bizwi dore ko bivugwa ko ari cyo gishobora kuba cyarasenye umubano wa Zari na Diamond.
Mu mwaka wa 2014, nibwo urukundo rwa Diamond na Sepetu rwahagaze, ubwo uyu musore yari yacuditse na Zari. Baruhagaritse mu gihe bari bageze ku rwego rwo gutegura kubana, ariko abantu benshi ntibigeze bemera ko Diamond yarekana na Sepetu burundu bitewe n’umunyenga w’urukundo babanagamo.

![]()


Reba Video ishobora kuba isenyeye Diamond



