Nk’Abanyarwanda, nta bibazo dufitanye n’Abarundi — Hon. Fatouma Ndangiza

Sangiza iyi nkuru

“Nk’Abanyarwanda, nta bibazo dufitanye n’Abarundi. Ni basaza bacu na bashiki bacu kandi ikindi, turi abaturanyi”, ibi ni ibyatangajwe na Hon Fatuma Ndangiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Ibi Depite Fatouma Ndangiza akaba yarabitangaje ku wa 19 Gashyantare mu kiganiro n’Abanyamakuru cy’abadepite bahagarariye ibihugu byabo muri EALA bari basuye u Burundi.
Mbere yo gutangaza ibi, Fatouma Ndangiza yabanje kwisegura avuga ko ataje nk’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko u Burundi bumaze gutera intambwe mu bijyanye n’ibyashara nubwo hakiri imbogamizi.
Hon. Muhia Wanjiku, wari ukuriye aba badepite, nawe asanga iterambere mu bijyanye no gushaka ibyashara mu Burundi rishoboka, akongeraho ko uko Abarundi bakira abantu nabyo bishobora kureshya abashoramari.
Depite Wanjiku yaboneyeho guhamagarira abashoramari gushora mu Burundi, ndetse yemeza ko agiye kubera u Burundi intumwa kuri aya makuru meza nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *