Mark Roeder ukuriye ishami rya HCR ku Kibuye yabwiye impunzi z’Abanyekongo zakambitse ku cyicaro cy’iri shami ko biteguye gufasha izi mpunzi gusubira mu nkambi zakwanga zikirengera ibiri bukurikireho.
Ni nyuma yo kugaragariza izi mpunzi zaturutse mu nkambi ya Kiziba zigaragambiriza imibereho mibi ko ntacyo HCR yazimarira kubyo zisaba.
Mark Roeder akaba yabwiye impunzi zikomeje kwiyongera ko yiteguye kuzifasha urugendo mu gihe zaba zemeye gusubira mu nkambi ya Kiziba.
Yongeyeho ko ikibazo gishyizwe mu maboko ya leta y’u Rwanda ku mpunzi zose zitemera gusubira mu nkambi kandi ko zigomba kwirengera ibiza gukurikira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu mihanda ya Kibuye hakaba hagaragaye umurongo w’impunzi nshya zaganaga ku cyicaro cya HCR aho bakambitse ku marembo ariko zikaba zabwiwe ko HCR ititeguye kugira icyo ikora ku byifuzo bayihaye byo kubafasha kuva mu Rwanda.
Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’igitaraganya yabaye mu ijoro ryakeye ihuje abahagarariye impunzi n’abakozi b’ishami rya Loni rizireberera nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.
Nyuma yo gutangarizwa uyu mwanzuro, impunzi zawamaganiye kure zivuga ko zigiye kuguma aha mu gihe cyose zitabonye igisubizo kizinyuze.
Hagati aho, ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018, Urwego rushinzwe kuvugira Guverinoma (OGS) rukaba rwasohoye itangazo rivuga ko Igipolisi cy’u Rwanda kigiye gukora iperereza ku mpamvu zateye imyigaragambyo ivanze n’urugomo yatangiye kuva kuri uyu wa kabiri mu nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ahacumbikiwe ibihumbi by’abanye-Congo.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


