Muhanga: Kubwimana Aimable wari ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame aho icyaha cyakorewe urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho umugabo witwa Kubwimana  Aimable    icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje ndetse n’icyaha cy’ubwicanyi  ,maze  rwemeza ko  ibyo byaha bimuhamye , rumuhanisha cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye.
Uregwa  mu iburana rye, yemeraga  icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko agahakana icyaha cy’ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bumusabira icyo gifungo cya burundu, bwashingiye ku mvugo z’uregwa aho abazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yemeraga  ibyaha akurikiranyweho, bushingira kandi no ku mvugo z’abatangabuhamya na raporo ya muganga .
Ku wa 2 Gashyantare 2018, nibwo urukiko ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye Ubushinjacyaha buregamo KUBWIMANA Aimable icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje ndetse n’icyaha cy’ubwicanyi.
Urubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa  Kagarama, akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu  Karere ka Kamonyi.
Ibi byakozwe ku wa 5 Mutarama 2018, ubwo Kubwimana  yabyutse ajya mu kazi aho yakoraga installation y’amashanyarazi yarangije akazi  agahita   ajya ku kabari  akanywa inzoga  agasinda .
Uregwa atashye,  yasanze umumotari witwa NIYITANGA Innocent ahagaze ari kureba ibintu biri mu mufuka wari uteretse mu nzira maze aramubwira ngo  reka aze amwereke  atangira gutema moto, NIYITANGA yakije moto ngo ahunge , yahise amukubita umuhoro ku kaboko arakomereka .
Nyuma  yarakomeje  ajya ku witwa HARERIMANA Denys  amukubita umuhoro munsi y’ibere ry’ibumoso ajyanwa kwa muganga ariko apfa ataragerayo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Ibi byaha Aimable yakoze ,  biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 148 na 140 z’itegeko ngenga no 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012  rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana bigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwakimusabiye mu iburanisha.
Urubanza ruzasomwa ku wa 16 Gashyantare 2018.
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *