Polisi y’igihugu iratangaza ko nyuma y’aho impunzi z’Abanyekongo zimaze iminsi 2 mu myigaragambyo, zitwaje intwaro zirimo amabuye, inkoni n’ibindi bice by’ibyuma, zitangiriye kugaba ibitero ku bapolisi, hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu guhagarika iyo myigaragambyo itemewe no kugerageza guha umutekano abatuye hafi aho, ariko batanu muri izi mpunzi bakaba bishwe n’ibikomere bagize abandi 20 bagakomereka.
Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gashyantare impunzi z’Abanyekongo zatangiye kwigaragambya zisaba ko imibereho yazo y’itabwaho nyuma yo kugabanyirizwa inkunga y’ibyo kurya byazitungaga, aho HCR mu ntangiriro z’uyu mwaka yagabanyije iyo nkunga ivuga ko amafaranga yabuze.
Polisi y’u Rwanda nk’uko yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ngo nyuma y’uko izi mpunzi zikomereje kugaba ibitero ku bashinzwe umutekano hakoreshejwe ingufu.
Polisi yagize iti: “Ubwo ibitero byakomezaga twakoresheje ingufu bijyanye zasize 20 bigaragambyaga n’abapolisi 7 bakomereka, bahise bajyanwa kwa muganga, batanu mu bigaragambyaga kubw’ibyago bicwa n’ibikomere abandi 15 batabwa muri yombi bazira imyigaragambyo itemewe n’amategeko, gufata ingwate, no gushishikariza abandi ubugizi bwa nabi.”

Kuwa Kabiri, itariki 20 Gashyantare 2018 nibwo impunzi zibarirwa muri 500 z’Abanyekongo zavuye mu Nkambi ya Kiziba zigakora ibirometero 15 by’urugendo zerekeza I Karongi, mu burengerazuba bw’u Rwanda zigiye kwamagana igabanyuka rya 25% ry’ibyo kurya zagenerwaga na HCR. Iyi nkambi ya Kiziba ikaba icumbikiye impunzi 17,000 z’Abanyekongo.
Itangazo HCR yasohoye kuri uyu wa Kane, ryasobanuraga ko ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda bikomeje kudaterwa inkunga uko bikwiye, ari yo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryagabanyije ibyo kurya ho 10% mu Ugushyingo 2017, ndetse rikongera kubigabanyaho 25% muri Mutarama 2018.
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall muri iryo tangazo akaba yavuze ko kurinda impunzi ari zonshingano zabo za mbere. HCR yaboneyeho gusaba impunzi kubaha amategeko y’igihugu kizicumbikiye kandi zikagaragaza akababaro kazoo mu biganiro, ari nako yahamagariye ubuyobozi bw’u Rwanda gukemura iki kibazo mu mutuzo.
Mbere y’uko izi mpunzi zigabiza imihanda, Bwiza.com ikaba yari yabagejejeho inkuru yavugaga ko izi mpunzi zatangarije itangazamakuru ko zandikiye HCR ziyisaba kuzimurira mu bindi bihugu kuko ngo mu Rwanda zihatirwa kubahiriza gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda.
Hagati aho, minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo, HCR, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi, basabye izi mpunzi gusubira mu kambi yazo mu gihe ikibazo cyazo kikiri kwigwaho.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


