Jenerali mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru ategerejwe kwakirwa nk’umushyitsi ukomeye mu y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Koreya zombi zitacanaga uwaka, kuri ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko umubano wabyo ushobora kuzuka.
Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Korea ya Ruguru igiye kohereza umusirikare wayo, Gen.Kim Yong-chol mu birori byo gusoza imikino Olympique irimo kubera i Pyeongchang muri Korea y’Epfo.
Gen.Kim Yong-chol yahoze ari umuyobozi mukuru w’iperereza muri Koreya ya Ruguru, bikaba bitangazwa ko yagiye ategura ibitero byinshi byagabwe kuri Koreya y’Epfo.
Kuba Koreya ya Ruruguru yaritabiriye imikino Olimpike yatumiwemo na Koreya y’Epfo, ngo cyaba ari ikirenge iteye mu kwiyunga n’iy’Epfo nyuma y’imyaka myinshi bimaze barebana ay’ingwe.
Mu muhango wo gusoza iyi mikino, umukobwa wa Perezida Donald Trumpa, Ivanka, ni we uzaba ahagarariye itsinda ry’Abanyamerika bazitabira ibirori.
N’ubwo Amerika idacana uwaka na Koreya ya Ruguru, iy’Epfo itangaza ko nta biganiro biteganyijwe hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru bigomba kuzabaho muri iyi mikino izaba isozwa.
Gen Kim ugiye gusura Koreya y’Epfo yahoze ayoboye ikigo gishinzwe iperereza muri Koreya ya Ruguru (Reconnaissance General Bureau), yagiye ategura ibitero byagabwe kuri Koreya y’Epfo. Iki kigo kikaba cyarateguye igitero simusiga cyatwitse ubwato bugapfiramo abantu 46 mu mwaka wa 2010.
Itsinda riyobowe na Gen Kim, biteganyijwe ko rigomba kuzabonana na Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *