Ihuriro ry’imiryango iharanira kurinda ibidukikije muri Congo rirahamagarira igisirikare cya Congo n’igisirikare cy’u Rwanda kuva muri Pariki y’Ibirunga, nyuma y’imirwano yahuje ingabo z’abihugu byombi mu cyumweru gishize go yashyize mu kaga ubuzima bw’Ingagi zo mu misozi.
Mu ibaruwa yohererejwe Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), imiryango 11 itegamiye kuri leta y’Abanyekongo yasabye iyi nama gusaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, gukura ingabo zabyo muri iki gice cy’imisozi y’Ibirunga giherereye hagati y’Ibirunga bya Sabyinyo na Mikeno, ku mupaka w’ibihugu byombi.
Ngo kuhaba kw’izi ngabo guhoraho ku ruhande rumwe cyangwa urundi rw’umupaka bishyira mu kaga imbaraga zose zagiye zegeranywa mu myaka ishize zo kurinda Ingangi nk’uko iyo baruwa AFP yabashije kubona kuwa Gatanu ushize ikomeza ivuga.
“Niba nta gikozwe, mu kurinda ubwo buturo bw’Ingangi, tuzabona icika ry’ubu bwoko bw’imbonekarimwe”, ibi bikaba ari ibyatangajwe na Bantu Lukambo, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa avugana na AFP.
Mu gihe n’ubundi hasanzwe impungenge z’uko zishobora kuzima burundu, kuri ubu ingagi zo mu misozi miremire zisigaye ku Isi uzisanga mu Rwanda, muri Congo no muri Uganda mu misozi y’ibirunga. Umubare wazo wari wagiye wiyongera mu myaka ishize bitewe n’imbaraga zashyizwe mu kuzirinda.
Mu cyumweru gishize, Ingabo za repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho n’ingabo z’u Rwanda mu mirwano ikomeye iyi nkuru ivuga ko yabereye ku mupaka w’u Rwanda ku birenge by’umusozi wa Mikeno.
Ingabo za Congo zashinjije iz’u Rwanda kuba zarashinze ibirindiro imbere y’imipaka ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko u Rwanda rurabihakana rushinja ingabo za Congo kuba ari zo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda.


