Imirambo y’impunzi z’Abanyekongo ziciwe mu myigaragambyo yo kuwa Kane w’iki cyumweru dusoza kuri uyu wa Gatandatu yashyinguwe mu Murenge wa Bwishyura, mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Rusazi mu Karere ka Karongi.
Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru iravuga ko hashyinguwe imirambo 8 mu gihe byari byatangajwe ko hapfuye impunzi 5 zazize ibikomere ubwo zahanganaga n’inzego z’umutekano zizirukana ku cyicaro cya HCR muri Karongi. Icyo gihe izindi mpunzi zikaba zari zakomeretse.
Izo mpunzi z’Abanyekongo zasabaga kwimurirwa mu kindi gihugu cyangwa zigafashwa gutaha iwabo. Izo mpunzi kandi ngo zatangarije Ijwi ry’Amerika ko, uretse imibereho mibi, ikindi kizishavuza ari uko muri gahunda ziboneka zo kubimurira mu bindi bihugu, hagendamo urubyiruko rw’Abanyarwanda mu buryo budasobanutse.
Izo mpunzi kandi zinubira kuba ubuyobozi bw’igihugu buzitegeka kujya muri gahunda za leta z’abaturage basanzwe.


