Abasirikare 3 ba Somalia bishwe na AMISOM, Gen.Lokech w’Umugande aratungwa urutoki

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare batatu ba Somalia b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutasi n’Umutekano (NISA) n’abandi basivili bane bishwe barashwe n’ingabo za AMISOM nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye kuri bariyeri. Gen Paul Lokech w’Umugande arashyirwa mu majwi.
Ibi bikaba byarabaye kuwa gatanu ushize nyuma y’uko hari hamaze kuba igitero cya bombe kigambwe n’umutwe wa Al Shabab, aho igisasu cyaturikiye hafi y’agace perezida atuyemo kigahitana abantu bagera muri 45 nk’uko amakuru yabitangaje.
Nyuma y’iryo turika, NISA yohereje abantu bayo hirya no hino muri Mogadishu, mu murwa mukuru kugirango hakazwe uburinzi kuri za bariyeri.
Ahagana saa 8:05 za nimugoroba, imodoka za AMISOM z’imitamenwa zigera ku 9 zasatiriye imwe muri bariyeri zo muri uyu mujyi wa Mogadishu.
Kuri izo bariyeri nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba Somalia, ngo hari amabwiriza y’uko imodoka zose zihanyura zisakwa.
Mu kuhagera rero, ngo umwe mu basirikare ba AMISOM wari wambaye imbunda ya pistol yegereye bariyeri atangira gushwana n’umusirikare wa NISA. Uyu musirikare wa NISA itangazo rivuga ko yitwa Ibrahim Ahmed Moalin, yabwiye mugenzi we wa AMISOM ko bagombaga gukoresha indi nzira kuko kuhanyura Ahmed yagombaga guhabwa amabwiriza n’abamukuriye.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko nyuma yo gutongana nk’iminota 2-3, uyu musirikare wa AMISOM yakuyemo pistol ye akarasa Prvt Ahmed Moalin ari nako ategeka abasirikare ba AMISOM bari kumwe gufungura bariyeri.
ugandan amisom troops in somalia eastafrican photo
Mu gusubiza, ngo abasirikare bo muri NISA nabo nk’uko iryo tangazo rivuga, bahise bafungura umuriro ku modoka za AMISOM. Izi modoka ngo zamaze nk’iminota 3 aho, maze 2 muri zo zari ziriho imbunda hejuru zitangira kurasa zitangira kunyura kuri bariyeri za NISA ku ngufu.
Aba basirikare ba NISA batangaje ko batari bafite ibikoresho bihagije byo guhangana n’izo ngabo za A.U zabaresheho urufaya rw’amasasu imodoka 9 zose zigatambuka ku ngufu kuri bariyeri zigasiga zishe abasirikare ba NISA n’abasivili.
Hagati aho, abasirikare bakuru ba Somalia bashinjije Brig Gen. Paul Lokech (ku ifoto wambaye ingofero y’icyatsi)uherutse kugirwa umuyobozi w’ingabo za Uganda muri Somalia, kuba ari we wategetse kurasa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *