Nyuma y’igihe kingana n’iminsi 12 Zari Hassan atangaje itandukana rye na Diamond, uyu mugore ashimangira ko itandukana ry’aba i ryaturutse ku mukobwa wahoze akundana na Diamond uzwi nka Wema Sepetu .
Ibi byagiye hanze nyuma yaho Zari aganiriye na radiyo BBC, akayihamiriza ko adateze kuzasubirana na Diamond kuko yamenye neza ko yakomeje gucudika na Wema Sepetu mu gihe babanaga mu nzu.
Yagize ati”nafashe umwanzuro ngomba kuba njyenyine si nkishaka Diamond mu maso yanjye, ndashaka gukora ibyanteza imbere kuko si nshaka kubaho mu buzima bwamarira, muri make si nshaka gukomeza kuvuga kuri ibi bibazo”.
Abajijwe icyaba cyaratumye afata umwanzuro wo kurekana na Diamond, yasubije mu ijwi rituje agira ati”Reka mbabwize ukuri, njya gufata umwanzuro nabonye videwo yabo (Diamond na Wema) mbere gato y’uko mfata umwanzuro, ngize ngo ndabimubaza, ukabona nta kintu yitayeho, mbega ntashaka kugira n’icyo abivugaho, icyo nakoze cya mbere nafunze nimero ye muri telefone yanjye ndangije ndavuga nti ariko urabizi, mbivuyemo mpita mbitangaza.”
Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond burundu ku munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Â


