Icyamamare muri ruhago, Thierry Henry atangaza ko inzozi ze ari izo kuzatoza ikipe ya Arsenal yamureze by’umwihariko akaza no kuyigiriramo ibihe byiza mu mupira w’amaguru.
Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Thierry avuga ko inzozi ze ari ukugaruka mu gihugu cy’u Bwongereza, bw’umwihariko akaba yifuza kuhagaruka nk’umutoza.
Thierry ubu ufite akazi mu gihugu cy’u Bubiligi, yabajijwe ku kijyanye no kuba yazagaruka mu Bwongereza agiye gutoza Arsenal, asubiza agira ati “mfitanye amasezerano n’u Bubiligi ariko nizo nzozi zanjye[ Gutoza Arsenal]”.
Thierry Henry w’imyaka 40, ubu ni umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi. Mu byo akora byose akaba adahwema kugaragaza ko ikipe ya Arsenal imuhora ku mutima.
Avuga ko yizeye neza ko iyi kipe izasoza shampiyona yo mu Bwongereza iri mu makipe ane ya mbere (top four).
Yagize ati “ Ntabwo nifuza ko Arsenal yazasoza itari mu makipe ane ya mbere, Arsenal ibikoze ikaza mu makipe ane ya mbere, bizaba bishamaje, icya mbere kandi kiraje ishinga ni ukunyagira Man City ku wa Kane”.
Muri shampiyona yo mu Bwongereza, Arsenal iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 45 , mu gihe Man. City iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 72.



