Botswana yasabye perezida Kabila kuva ku butegetsi ndetse inenga abanyapolitiki bagundira ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2018,  igihugu cya Botswana cyasohoye itangazo rihamagarira perezida Joseph Kabila kurekura ubutegetsi nyuma y’umunsi umwe haburijwemo imyigaragambyo yo kwamagana perezida wa Congo.
Iri tangazo rya Botswana rivuga ko Guverinoma y’iki gihugu isaba umuryango mpuzamahanga gukaza igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa bukemera kurekura ubutegetsi bugafungura inzira yo gushyiraho ubuyobozi bushya.
Perezida Kabila ngo yakomeje gutinza amatora ku bwende kugeza aho atabasha kugenzura umutekano w’igihugu cye nk’uko iri tangazo ririho kashe ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Botswana rivuga. Ibi ngo bikaba ari yo mpamvu y’imbogamizi ibikorwa by’ubutabazi bikomeje guhura nabyo.
Muri rusange nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga, ngo itangazo rya Botswana ryamagana abayobozi ba politiki banga kuva ku butegetsi iyo bageze ku mpera ya manda yabo, bagatangira gufata ingamba zo gutinza amatora cyangwa bagahindura itegeko nshinga kugirango biyongeze manda.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo ubutegetsi bwa perezida Robert Mugabe muri Zimbabwe, perezida wa Botswana, Ian Khama, nabwo yahamagariye perezida Mugabe kumva ibyifuzo by’abaturage akava ku butegetsi. uyu akaba ari we perezida wo muri Afurika wenyine watinyutse kubwiza ukuri perezida Mugabe ko abaturage be bari bamurambiwe.
 
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *