Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buramenyesha ko kwiyandikisha ku bashya bashaka kuzinjiramo bikomeje kugeza ku wa 3 Werurwe 2018, aho kuba ku wa 26 Gashyantare, nk’uko byari byatangajwe.
Bicishijwe ku rukuta rwa twitter rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, bagize bati “Kwiyandikisha kubashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda birakomeza kugera ku ya 03/03/2018 kugira ngo bihuzwe n’itangwa ry’impamyabumenyi z’umwaka wa 6 (S6)”.
Abashya bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, biyandikisha mu byiciro bitatu: Icyiciro cy’abasirikare bato, icy’abazaba ba Ofisiye nyuma y’imyaka itatu n’icy’abiyandikisha kuba ba ofisiye nyuma y’umwaka umwe.
Gahunda y’ibizamini by’ijonjora:




Â
Â


