Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) ryatangaje impinduka ku mikino ya Champions League(UCL) na Europa( UEL), umwaka utaha wa 2018/2019 harimo n’amasaha imikino yaberagamo.
UCL yatangiraga saa 19h 45 ku masaha ngengabihe ya GMT( 21h 45 mu Rwanda) ariko umwaka utaha izajya itangira saa 17h 55 cyangwa saa mbiri zuzuye( 19h 55 cyangwa 22h 00, mu Rwanda).
Nk’uko bisanzwe, amakipe ane yabaye aya mbere muri shamiyona z’Ubwongereza, Esipanye, Ubutariyani n’ Ubudage wongeyeho iyatwaye UCL na Europa League azagaragara muri UCL. Amakipe abiri yandi muri ibyo bihugu (aya 5 n’aya 6) na yo azahita yerekeza muri UEL hiyongeyemo ayo mu Bufaransa.
Hari amakipe menshi azahita yibona mu matsinda tugereranyije no mu myaka yashize, aho amakipe 26 azahita ajya mu matsinda, ayandi 6 akinire gusanga ayo yandi mu matsinda.
Buri kipe izananirwa gukomeza muri UCL izahabwa amahirwe yo gukomereza muri UEL. Hari amakipe 10 azinjiramo binyuze muri ubu buryo mu gihe 17 azaba yamaze kugeramo hagendewe ku myanya azaba ariho ku rutonde rwa shampiyona z’iwayo. Amakipe 21 azajya mu matsinda mu buryo busanzwe.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


