Ali Kiba agiye kurongora umukobwa yari yaragize ibanga

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Tanzaniya,  Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, afite ubukwe bwagizwe ibanga rikomeye, aho agiye gushakana n’umunyakenyakazi witwa Amina.
Ikinyamakuru Bongo5, gitangaza ko amakuru yashyizwe hanze na Abud Kiba, murumuna wa Ali Kiba, ko ubukwe bwaba bombi buteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018.
Ibi kandi bije bihurirana n’ingendo za hato na hato Alikiba amaze iminsi akorera muri Kenya by’umwihariko mu gace uyu Amina avukamo ka Mombassa.
Umwaka ushije nibwo hasakaye amakuru avuga ko nyina wa Alikiba yamusabye gushinga urugo akava mu byo kubyaragura n’ubwo uyu musore (Alikiba) yatereye agati mu ryinyo, gusa kuri ubu akaba agiye guhoza nyina amarira.
Urukundo rwa Alikiba na Amina rwagizwe ibanga dore ko uyu mukobwa bivugwa ko agiye kurongora adakunze kuvugwa mu itangazamakuru.
Alikiba wamamaye mu ndirimbo nka Usiniseme,Chekecha Cheketua, Aje,Mwana n’izindi, aheruka mu Rwanda vuba mu gitaramo cya East African Party kiba ku bunani bwa buri mwaka.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *