Itsinda ry’abaganga b’Abafaransa ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry abaganga bakora mu kigo cyo mu Bufaransa  gikora ubushakashatsi no guhugura abaganga mu kubaga indwara zirimo na kanseri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France), ryasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2018, nibwo iri tsinda riyobowe na Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux basuye uru rwibutso ku Gisozi, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tsinda ryaboneyeho gutangaza ko kuba riri i Kigali, banagiye kuhubaka ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi mu kubaga indwara zirimo na kanseri.
k3 1
Iri tsinda ryatemberejwe mu rwibutso ndetse rinerekwa filimi igaragaza amateka y’u Rwanda, rihava ritangaza ko risobanukiwe byimbitse amateka yaranze jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.
Prof. Jacques Marescaux, yavuze ko iki kigo bagiye kubaka mu Rwanda, kizaba ari icya Afurika, ko abaganga bazaga kuri uyu mugabane bagahugura barangiza bakagenda, kikazubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na IRCAD France.
Bimwe mu bikoresho nkenerwa bizatangwa na IRCAD France, bizatwara akayabo ka miliyoni zirindwi z’amadorali y’Amerika. Iki kigo kikaba kizubakwa i Masaka hafi yahazimurikwa ibitaro bya CHUK.
k2
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *