Nkuko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru muri Africa (CAF) ryashyize ahagaragara rirashimangira ko rigiye gutangiza iperereza ku mumukino ikpe ya Rayon Sports yakinnye i Burundi na LLB bivugwa ko haba haratwanzwe ruswa.
Ibi bibaye nyuma y’uko habonetse amakuru avugako ubuyobozi bwa rayon Sports bwagaragaye muri imwe muri hotel y’i burundi barikumwe n’umwe mubasifuzi basifuye uyu mukino ibi bikaba bisa neza nka ruswa kuko ntamusifuzi wemewe kujya mu biganiro n’ikpe runaka mbere y’umukino.
Nyuma yo kumenyekana kwaya makuru byabaye ngombwa ko na polisi ibyinjiramo mu rwego rwo guhosha imvururu kuko abayobozi ba LLB.
CAF ivuga ko yashyikirijwe ibi bisobanuro by’ibyabereye hariya, itangaza ko yafashe ikemezo cyo gutangiza iperereza kuri iyi myitwarire ivuga ko idahwitse, ikazarikora ku mpande zose zivugwaho kugira uruhare muri iki kibazo.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF Amr Fahmy, ivuga ko imyanzuro y’iri perereza izasohoka bitarenze tariki ya 06 Werurwe, ibyavuyemo bigashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF.



