Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafurika, zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni na Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera.
Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, umuhano wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), witabirwa n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma.
Perezida Touadera yashimiye byimazeyo igihugu cy’u Rwanda n’ingabo za RDF ku bunararibonye, disipuline n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.
Yagize ati:“Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu, turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza turabibashimiye”.
Umuyobozi w’Ingabo za Batayo ya 4, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe yashimiye Umukuru w’Igihugu, Guverinoma n’abaturage bose b’igihugu cya Centrafrica ku buryo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije, avuga ko aribyo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe.