ADEPR: Abakiristo baratabaza Leta, itorero ryaba riri mu nzira yo kwegurirwa abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bakiristo b’itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR), bandikiye inzego za Leta ndetse n’iz’iri torero bagaragaza impungenge bafite nyuma yo kumenya ko itorero ryaba riri mu nzira yo kwegurirwa abanyamahanga.
Aba bakiristo banagaragaza akarengane bagiriwe bakirukanwa mu itorero, nyuma yo kugenda bagaragaza bimwe mu bibazo byagiye bivugwa mu itorero ADEPR, ubwo ryari rikiyobowe na Bishop Jean Sibomana na nyuma yaho.
Musorukeye Protais, ni umwe mu bakirisito bahoze muri Komisiyo Nzahuratorero, nyuma akaza kwitandukanya nayo, ubu avuga ko we na bagenzi be babiri barenganyijwe kandi ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa ADEPR bukaba bubizi ariko ntacyo bubikoraho.
Ashimangira ko ubuyobozi bafite ubu, nabwo bufite uruhare mu inyerezwa ry’umutungo w’itorero, by’umwihariko bukaba buri mu nzira yo kuryegurira Abanya- Suede.
Aganira na Bwiza.com, yabajijwe niba hari icyo abona cyahindutse mu itorero ADEPR nyuma yaho ubuyobozi bwariho bukuweho ndetse bukaba bukurikiranwe mu nkiko ku inyerezwa ry’umutungo waryo, bagasimburwa n’ubuyobozi bw’inzibacyuho.
Agira ati “ Njyewe mbona nta tandukaniro mbona, impamvu mvuga ko nta cyahindutse, aba bayobozi bariho uyu munsi wa none, n’ubundi bari mu nama yafataga ibyemezo bafatanyije na bwa buyobozi bwavuyeho, abantu batanu nibo bakuweho, nibo basimbuwe, nyamara ntibakoraga inama bonyine”.
Arakomeza agira ati “Uyu muvugizi uriho n’umwungirije n’ubundi bari aba rejiyonali n’ubundi ntaho byavuye ntaho byagiye,… Uwitwa Ruzibiza Viateur ni umwe mu bantu bakoranye cyane n’ubuyobozi bwavuyeho, rero ntaho byavuye ntaho byagiye”.
Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bwa ADEPR bakagenera kopi inzego za Leta zirimo RGB, Minaloc,… bagaragaza ko nyuma y’inama yabereye i Muhanga ku wa 21 Kanama 2017, imwe mu myanzuro yafatiwemo ibateye impungenge ko itorero riri mu nzira yo kwegurirwa abanyamahanga.
Ati “Ubuyobozi bwa ADEPR busa n’ubwashyize itorero mu maboko y’abanyamahanga, ibyo bikomoka ku myanzuro y’inama yabereye i Muhanga, tubonamo amasezerano bagiranye, amasezerano mashya, mbese ni byinshi,… niyo mpamvu rero twahisemo gutabaza abayobozi b’igihugu cyacu bakadutabara.
Akomeza avuga ko nk’Abakiristo bafite impungenge z’uko itorero rigiye kujya mu maboko y’Abanyaburayi, ati “bitewe n’amateka yaranze igihugu cyacu, Abanyarwanda duharanira kwigira, ntabwo dukwiriye gushyiraho amategeko nk’Abanyarwanda cyangwa nk’itorero ryacu, tuyabwirizwa n’abanyamahanga, kuko nitwe tuzi ibibazo byacu, nitwe tuzi u Rwanda rwacu,… turasaba inzego za Leta ko zadufasha, ko zatuba hafi”.
Ingingo ya gatatu y’umwanzuro w’inama yabereye i Muhanga, ngo ugaragaza ko amahame n’amategeko yagengaga ADEPR agiye kuvugururwa akazatangira kugenderwaho muri Werurwe 2018, aya mategeko mashya niyo azagenderwaho hashyirwaho Komite Nshingwabikorwa ya ADEPR, by’umwihariko mu gutora aya mategeko, abanya-Swede nibo bazaba ari indorerezi z’igikorwa cyose cy’amatora.
Aha niho bashingira bavuga ko itorero ryabo riri mu nzira yo gushyirwa mu maboko y’Abanya-swede mu gihe cyose bazaba bafite ijambo mu bashyiraho amategeko arigenga.
Umuvugizi mukuru w’itorer rya ADEPR , Rev. Karuranga Ephraim, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni, avuga ko hari amwe mu mategeko agiye guhinduka ariko ko nta gahunda bafite yo kwegurira abanyamahanga itorero.
Agira ati “Amategeko byo birashoboka ko yahindurwa kuko umuryango uhora urebererwa, hari ibizahinduka ibindi bigume uko bisanzwe”.
Arakomeza avuga ko nta mugambi wo kwegurira itorero abanyamahanga, ati “Ntabwo bishoboka, baduhagararira se kubera iki? ari uko se itorero ryabuze abakiristo barihagararira se? ibyo ntabwo ari byo, uwo mwanzuro ntawo nzi, ntawurimo”.
Aba bakiristo babatu (Mugabonake Schadrack, Usengimana Ildephonse  na Musorukeye Protais) bandikiye inshuro 3 ubuyobozi bwa ADEPR, basaba kurenganurwa banagaragaza ko itorero rishobora gushyira mu maboko y’abanya-suede, Rev. Karuranga avuga ko atabazi, by’umwihariko ko nta nshingano azi yabahagaritseho.
Ati “Ibyo abo bantu bavuga bya Nzahuratorero ntabwo ari ibyo mu gihe cyacu, ntabwo ari twe tubabohora, nonese bavuga ko twabahagaritse ku zihe nshingano, ibyo ntabwo tubizi”.
Muri Gicurasi 2017, nibwo hatowe abayobizi bashya bo kuba bayoboye itorero ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho, nyuma yaho bamwe mu bari bariyoboye bafunzwe bakurikiranwe kunyereza umutungo w’itorero, amatora nyirizina akaba ateganyijwe muri uku kwezi.

s1
Ibaruwa ya mbere aba bakiristo batatu bandikiye ubuyobozi bwa ADEPR basaba kurenganurwa

s2
Ibaruwa ya kabiri banditse bibutsa, ntabwo bari basubiza

s4
Ibaruwa bandikiye inzego za Leta bazitakambira

s3
Bagaragaza impungenge bafite ko itorero ADEPR ryaba rigiye kwegurirwa abanyamahanga

Photo Karuranga ADEPR
Umuvugizi mukuru w’itorer rya ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *