Karongi: Umuyobozi wa AMIR wari ukurikiranweho gufata ku ngufu yakatiwe imyaka 5 y'igifungo

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Karongi rwatsinze urubanza rwari rukurikiranyeho umugabo witwa  Rwema John Peter  icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka  18,  maze rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’indishyi z’akababaro zingana na  miliyoni  ebyiri.
Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ry’itariki ya 16 Ukwakira 2017 mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi kuri Hotel Golf Eden habaye gusangira ifunguro rya nimugoroba kuri team yari yaje gutangiza icyumweru cy’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda iyobowe na Rwema John Peter (uri ku ifoto) ariwe Executif Director wa AMIR (Association of Microfinace in Rwanda.
Uyu mugabo yaje kugirira irari umukobwa w’imyaka 18 wari muri iyo nama , ashaka amayeri yose yo kumusambanya, abanza kumutumaho umushoferi we kuko yabonaga basa nk’abaziranye amuha imfunguzo z’icyumba yari yahawe cyo kuraramo ngo abwire umukobwa ko yifuza ko yamusangayo, umukobwa yarabyanze ahita ahaguruka abasiga aho  ajya kuryama.
Rwema John Peter Abonye ko abyanze asaba uwo mushoferi numero za telefone z’uwo mukobwa ngo amwihamagarire. Yahise amuhamagara ako kanya amubaza niba ibyo yatumye umushoferi yabimubwiye,  umukobwa amusubiza ko adashobora kujya mu cyumba cye ko niba hari icyo ashaka kumubwira yazakimubwira ku manywa.
Yongeye kumuhamagara amubwira ko ari ku muryango w’icyumba cye ngo amufungurire, undi aramufungurira yizeye ko nk’umuyobozi wiyubashye ntacyo yakora ahita amuhirika ku gitanda, atangira kumusambanya ku ngufu; amupfuka  umunwa ngo adasakuza.
Umukobwa yaratatse cyane ariko kubera urusaku rw’imvura yagwaga n’urwa motel yari yacanywe umuriro wagiye ntabwo byumvikanye ngo atabarwe. Byamenyekanye ubwo umukobwa yamwingingaga ngo amureke anywe amazi kuri robine , akamureba ku jisho agahita asohoka yiruka atabaza nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Twabibutsa ko iki cyaha Rwema John Peter yahamijwe, giteganywa n’ingingo ya 196 y’itegeko ngenga No 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  naho iya  197 y’iryo tegeko igateganya igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka 5 kugera kuri 7.
 
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *