Nyagatare: Ibitera bikomeje kujujubya abaturage bibonera binabasagarira

Sangiza iyi nkuru

Ibitera biba mu mashyamba yo mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare bikomeje kujujubya abaturage bibonera imyaka ku buryo bukabije ari nako bisagarira abagore n’abana batuye hafi aho.
Abaturage b’aka Karere ka Nyagatare, cyane cyane abatuye mu nkengero z’umujyi bamaze kumenyera ko ibyo bahinze cyane cyane ibigori bagomba kubisangira n’ibitera biba muri ako gace, aho badahwema kugaragaza ko Ibitera ari ikibazo kuri bo ariko bikaba umutungo ndakorwaho w’igihugu mu bukerarugendo.
Uretse kona imyaka cyane cyane ibigori, ibi bitera ngo binatera mu ngo z’abantu nabwo bikangiza ibitari bike utaretse no guhungabanya umutekano wabo bisanze nk’uko iyi nkuru dukesha Radio 10 ikomeza ivuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, avuga ko ikibazo cy’ibitera kirimo gushakirwa igisubizo mu gihe cya vuba, nyamara uku gushakira igisubizo ibitera biri muri Nyagatare biciye mu gufatanya na RDB ngo hashize imyaka irenga ibiri bivugwa.
Kwica ibitera byo ngo ntibishoboka, ahubwo ngo igishoboka abaturage bakora ni ukurinda imyaka yabo igihe iri mu mirima ndetse na bo ubwabo bakirinda n’ubwo guhangana n’ibitera, abatuye Nyagatare bavuga ko bitoroshye.
 
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *