Amahano: Umugabo n’umukobwa we bafashwe basambanira ku karubanda

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukobwa we bakurikiranweho icyaha cyo gusambana kandi bafitanye isano ya hafi nyuma yo kubafata bari gusambanira ku manywa y’ihangu mu busitani.
Uyu mugabo witwa Justin Bunn w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 19 witwa taylor, basanzwe bakorera imibonano mpuzabitsina mu busitani buri mu birometero bisaga 4 uvuye aho batuye mu Mujyi wa Panama, wo muri Leta ya Florida.
Raporo ya polisi ikaba ivuga ko umutangabuhamya yababonye bari gusambana muri position bita missionary (aho umugabo aba aryamye hejuru y’umugore) mu gikari cy’inzu imwe nk’uko bitangazwa na The Smoking Gun.
Ubwo yatabwaga muri yombi kuri uyu wa Kabiri, Justin biravugwa ko yemeye ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa we, ariko avuga ko ari ikintu kidasanzwe cyabaye.
Nymara ariko umukobwa we, we yemeye ko asanzwe asambana na se inshuro nyinshi.
Umucamanza akaba yasabye aba bombi kwishyura amande y’amadolari 5000 n’1,000, ndetse abategeka kutazongera kwegerana.
Mu kwezi gushize, umubyeyi w’umugabo n’umukobwa we w’imyaka 20 wari warabuze igihe kirekire, nabo bashinjijwe icyaha nk’iki cyo gusambana bafitanye isano ya hafi nyuma yo kubyarana umwana.
Uyu mugabo witwa Stephen Pladi w’imyaka 42, we nyuma akaba yararongoye umukobwa we, Katie, amaze guta umugore we, ari nawe nyina w’uwo mukobwa.
Mbere y’uko umwana wabo avuka, Katie yatangaje ko agiye gushyingirana na se nubwo ubwo bukwe bwabo bwaje guteshwa agaciro bugafatwa nk’ubutemewe n’amategeko.
 
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *