Ali Kabanda, wahoze mu gipolisi cya Uganda akaza guhunga igihugu Gen Kale Kayihura akiri umuyobozi wacyo, aravuga ko kumwirukana ku mirimo ye bidahagije agiye kumukurikirana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, aho amushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu, amushinja gufatanya n’abandi batandukanye barimo n’Abanyarwanda.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, Kabanda yagize ati: “Kwirukana Gen. Kayihura ntabwo bihagije. Nari kuzamujyana muri ICC none Perezida yatumye binyorohera.”
Mu kirego ateganya gushyikiriza ICC, Kabanda ashinja ibyaha byibasiye inyokomuntu Kayihura, Dan Munyuza (wo mu Gipolisi cy’u Rwanda), Col James Burabyo (ukora muri ambasade y’u Rwanda i Kampala), SCP Joel Aguma, ACP Jonathan Baroza, CP Ismail Baguma, SSP Nixon Agasirwe Karuhanga na ASP Fred Tumuhirwe.
Kabanda akaba avuga ko mu kirego cye azasobanura ukuntu aba bapolisi bakuru b’ibihugu byombi bagize uruhare mu bikorwa byo kohererezanya ku ngufu abantu.
Uyu kandi yakomeje yizeza kuzatanga ibihamya imbere ya ICC bigaragaza ko abapolisi bagize uruhare mu gucyura mu buryo bunyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda zivanwa muri Uganda buri umwe yishyurwaga amadolari 500.
Yakomeje avuga ko azanatanga amazina n’amakuru ajyanye n’ibi bikorwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ikitarasobanuka neza ari ukumenya niba ICC izakira iki kirego.
Bivugwa ko Ali Kabanda kugeza mu myaka mikeya ishize yahoze ari umupolisi ushinzwe iperereza ku byaha byo ku rwego rwo hejuru nko kwibisha intwaro, iterabwoba n’ubwicanyi.
Asobanura ko yagiranye ibibazo na Gen. Kayihura bitewe n’ukuntu yitwaraga nabi mu birego nk’ibyo kwica abayisilamu. Ati: “Namubwiye ko yari arimo guta muri yombi inzirakarengane avuga ko bari muri ADF kandi atari byo.”
Kabanda anavuga irindi perereza ku iyicwa ry’umuyobozi mu idini rya isilamu muri Busoga avuga ko ryakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abantu b’inzirakarengane bafatwaga nk’abakekwa.
Avuga ko nawe bashatse kumugerekaho iki cyaha kandi yari arimo arafasha ngo abakekwa ba nyabo batabwe muri yombi. Anavuga ukuntu abantu bo mu biro bya Kayihura bibye amafaranga mu mahano ya forode yabereye muri Equity Bank ariko bakagerageza kumushyirishamo we n’undi witwa Charles Kataratambi
Abajijwe icyo yumva cyakorwa mu gusukura Igipolisi cya Uganda, Kabanda yavuze ko abapolisi bose batize bakwiriye gusubizwa mu mahugurwa, kandi ababashije kwiga bashyizwe ku ruhande bagasubizwa mu myanya yabo nk’uwitwa Abbas Byakagaba (mu kurwanya iterabwoba), Elly Womanya na Kataratambi.
Abajijwe icyo Kayihura yaba yarabashije gukora akiri ku buyobozi bw’igipolisi, yasubije ko yateguye abapolisi bakiri bato, akubaka icyicaro cya polisi, akagura n’imodoka zoroheje ingendo z’abapolisi.
Yakomeje ariko amushinja kuba igihe cye kinini yarakimaraga muri politiki, yita ku binyoma bya Agasirwe bikabangamira abakozi be ubwe ndetse akirengagiza inzego mu guhangana n’ibyaha.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Dennis Nsengiyumva/Bwiza.com


