Nyamagabe: Umusore w’imyaka 20 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’igitambambuga

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Nyamagabe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’igitambambuga w’umuturanyi.
Ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe, nibwo ubushianjacyaha bwaburanye urubanza buregamo uyu musore witwa Ndagijimana Callixte icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi ufite imyaka 3 y’amavuko.
Ni icyaha cyakozwe kuwa 19 Gashyantare 2018 saa 15h00 z’amanywa mu Mudugudu wa Rwankango, Akagari ka Masizi, Umurenge wa Musange, ubwo Ndagijimana Callixte yafatirwaga mu nzu ye arimo asambanya uwo mwana.
Usibye kuba yarafatiwe mu cyuho, n’abatangabuhamya bakimushinja, nawe ubwe akaba akemera anagisabira imbabazi, agasobanura  neza  n’uburyo  yagikozemo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’ubushinjacyaha bukuru ikomeza ivuga.
Naramuka ahamwe n’iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa kuri uyu wa Kane, itariki ya 08 Werurwe 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *