USA: Umujyanama mukuru wa Perezida mu by’ubukungu agiye kwegura

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gary Cohn, yavuze ko aregura vuba nyuma y’uko Perezida Donald Trump afashe umwanzuro wo kuzamura ibiciro by’ubutare we yita “kurinda umutekano w’inganda za Amerika.”
Cohn yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Trump avuze ko ibyo biciro bizaba byiza kandi biboneye kuko bizatuma inganda zikora imodoka n’ibindi bikoresho biva muri ibyo byuma zikora neza zidahangana cyane n’iz’ibindi bihugu bikomeye harimo n’iby’uburayi.
Trump yabwiye The New York Times ko Cohn yakoze akazi gakomeye harimo kuzana impinduka nziza ku bijyanye n’imisoro ndetse akaba yaranafashije iki gihugu kuzamura ubukungu bwacyo. Ati “Impano idasanzwe n’akazi keza yakoreye abanyamerika muri rusange, ndabimushimira.”
Hope Hicks yatangaje ko nta kabuza uyu mugabo azegura nyuma yo kuganira na we akumva imigambi ye.
Donald Trump, ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko buri wese yifuza kuba muri White House, ati kandi ntihazabura abagenda (abegura ) n’abaza. “Nta kavuyo kari mu buyobozi bwacu ahubwo biragaragara ko harimo imbaraga zidasanzwe.” Aya ni amagambo Trump yavuze asubiza abavuga ko ubuyobozi bwe bufite akavuyo.
Yakomeje atangaza ko harashyirwaho umujyanama mushya vuba yongeraho ko bisaba ubushishozi kubera ko abakeneye aka kazi ari benshi.
Imbwirwaruhame ya Trump yanyuze ku mateleviziyo ni yo yabaye imbarutso yo guteganya kwegura k’uyu mugabo, aho bitunguranye yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kuzamuraho 25 % by’ ibiciro by’ubutare.
Mu bayobozi bamaze kwegura muri White House, Cohn ni we wa vuba ufashe uyu mwanzuro.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
JD.Tuyizere/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *