Ba minisitiri b’ubucuruzi muri Afurika guhera kuri uyu wa Kane, itariki 08 kugeza ku wa 09 Werurwe, barateranira i Kigali bungurane ibitekerezo ku mahame azifashishwa mu mushinga wa ZLEC ugamije koroshya urujya n’uruza rw’ibintu na za serivisi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Iyi nama ikaba ibaye ibanjirije indi nama iteganyijwe kuwa 21 Werurwe ya Afurika Yunze Ubumwe nayo izateranira I Kigali ari nayo izatangirizwamo ku mugaragaro umushinga ZLEC (Zone de libre-échange continentale). Iyi nama ikaba yaratumijwe na Perezida Paul Kagame nyuma yo gutangira kuyobora Afurika Yunze Ubumwe.
Nk’uko imyanzuro ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ku bukungu muri Afurika (CEA) ivuga, ngo ZLEC izatuma ubucuruzi hagati y’Abanyafurika buzamukaho 52%, uhereye ubu kugeza mu 2022, bingana na miliyari 35$.
Uyu mushinga wa ZLEC uzahuza imiryango y’ubufatanye isanzweho muri Afurika nka COMESA, EAC, SADC, CEEAC, CEDEAO ndetse n’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, UMA, n’Umuryango w’ibihugu bya Sahel ya Sahara (SEN-CAD) urimo ibihugu nka Libya , Mali, Niger, Sudani, na Tchad . Muri macye uzaba uhuriyemo ibihugu 54 bya Afurika.
Icyemezo cyo gutangiza uyu mushinga cyafashwe muri Mutarama 2012 mu nama ya 18 ya Afurika Yunze Ubumwe, aho hari hashyizweho intego yo kubigeraho mu 2017.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Denis Nsengiyumva/bwiza.com


