Mu Murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo hari umuryango ugeze mu zabukuru uvuga ko ubayeho nabi nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye, bahabwa inkunga y’ingoboka.
Abaturanye n’uyu muryango bavuga ko utishoboye koko kuko ngo bakuwe ku rutonde hagendewe ko bafite umusore mu rugo ariko nabo bemeza ko uwo musore nawe ari uwo gufashwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukozo, aganira na radio dix, avuga ko inkunga ya VUP iri mu byiciro bitandukanye, ngo impamvu aba batakiyihabwa koko ni uko mu rugo hari umuntu ufite imbaraga ariko bigaragaye ko ntacyo abamariye ngo byasuzumwa bagasubizwa ku rutonde.
Ubusanzwe inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru batishoboye ngo bagomba kuba barengeje imyaka 65 y’amavuko, kandi badafite umuntu mu rugo urengeje imyaka 18, uretse igihe yaba ari umunyeshuri gusa, ubusanzwe ngo uyu muryango usaba ubu bufasha ngo uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko bishyurirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



