Ali Kiba arasaba abahanzi ba kera gukanguka kuko umuziki warahindutse

Sangiza iyi nkuru

Nk’umuhanzi umaze igihe mu muziki mu gihugu cya Tanzania, wamenyekana cyane muri Afurika y’uburasirazuba, Ali Kiba yavuze ko abahanzi bamaze igihe muri uyu mwuga bagomba guhindura uburyo bahangamo ngo kuko umuziki wahindutse.
Kuri Clouds FM, “Abatangiye umuziki mbere nibo bawuzamuye ariko warahindutse. Birabasaba rero guhindukana na wo kugira ngo barye ku musaruro wawo.”
Ali Kiba kandi yanaboneyeho anashimira abazamuye uwo muziki, yongeraho ko na bo, ab’ubu bafite uruhare mu kuwuteza imbere muri ibi bihe.
“Urebye umusaruro wavaga mu muziki mu bihe bya kera, uhabanye cyane n’uw’ubu. Ubu usigaye ubamo amafaranga menshi cyane.”
Ali Kiba yasohoye indirimbo mu mwaka washize indirimbo yaje gukundwa n’abatari bake, ayita “Seduce me”, ikaba ari na yo ya vuba mu ndirimbo ze.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *