Alain Muku yanze ko abana be bazasigara babazwa kurenganya Ingabire Victoire, yandika igitabo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umushinjacyaha, Alain Mukurarinda, ubwo yamurikaga igitabo cye yise (QUI MANIPULE QUI ), yabwiye abanyamakuru ko yanditse iki gitabo ku mpamvu z’uko yahozwaga ku nkeke, aho yinjiraga hose yabazwaga akarengane bagiriye Ingabire Victoire, bityo akaba ari uburyo bwo kugaragaza ukuri n’ibimenyetso byari mu rubanza, hatazagira n’ubibaza abana be.
Kuri uyu wa kane, Tariki ya 08 Werurwe 2018, i Kigali muri Hotel Umubano, nibwo Mukurarinda yavuze ku urubanza rwa Ingabire Victoire , avuga ku igitabo yanditse bitewe n’uburyo we n’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha, n’izindi nzego biswe abashinjabinyoma, gutekinika , akagambane n’ibindi byatumye yandika igitabo yise (QUI MANIPULE QUI ). Mukuralinda yavuze ko uzasoma iki gitabo azasangamo ibimenyetso byose bigaragaza ko ibyo Ingabire yashinjwe atari ibinyoma nkuko bamwe mu bantu bagiye bamutuka abandi bakabimubazaho.
Ati: “ Twari dufite ibimenyetso byinshi by’uko yakoranaga na FDLR n’uburyo bari bagambiriye kugirira nabi igihugu, twakuye ibimenyetso muri Congo (DRC), Ubuhorandi n’ahandi, icyatumye nandika iki gitabo ni uburyo nagiye ntukwa n’abantu bavuga ko turi abanyabinyoma , twahimbye ibyaha, twatekinitse, twarenganyije inzirakarengane, hoya, siko biri , iki gitabo kizasubiza ibibazo byose abantu bibazaga aho bagiye banyandikira bakantuka ndetse bamwe nkabasobanurira ariko nza kubona ko ntagenda mu inzu zose nsobanura iby’uru rubanza mpitamo kwandika”.

Alain Muku
Alain Mukurarinda, ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ibyerekeye igitabo (QUI MANIPULE QUI)

Mukurarinda yavuze ko ubwo yahagarikaga akazi akajya kuba mu Buhorandi , bamwe mu Banyarwanda baba hanze batangiye kwandika inkuru bavuga ko bazajya kwigaragambya aho atuye, ndetse bamwe baramutuka bavuga ko yashinje ibinyoma. Ngo ibi byatumye aho yabaga yagiye gusura imiryango imwe n’imwe haba mu Rwanda no mu mahanga, hose bamubonye barajurajuraga bagahita baceceka, bagatangira kumubaza uburyo barenganyije Ingabire Victoire, nawe akabasobanurira, ariko abona bitazashoboka ko yagenda asobanurira buri wese ahitamo kwandika igitabo, maze uzagira ikibazo yaragisomye azaze amusobanuze.
Ati : Sinshaka ko abana banjye bazasigara babazwa ibya Ingabire Victoire, iki gitabo kizagaragaza ibimenyetso n’ukuri byose ku bagiye bavuga ko urubanza rwa Ingabire Victoire, harimo akagambane no kumuhimbira, ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso ndetse hari n’ibitarakoreshejwe, hari n’ibyo nabonye nyuma, abantu nibagisoma bazamenya ukuri nabo ubwabo bifatire umwanzuro.”
Mukurarinda kandi yavuze ko ubwo igitabo cyasohokaga hari abantu bo muri Canada n’ahandi mu mahanga, bongeye kumutuka bamubwira mu mvugo zikarishye, ngo amacuho, ibinyoma bye, bazabigura nibamara kubisoma babite mu ikimoteli cyangwa bakabitwika. Ngo nawe yababwiye ko icy’ingenzi ari uko bazamenya ukuri. Ati “ bambwiraga ko amacuho yange bazayagura bakayatwika cyangwa bakayata mu ibimoteli , ubu barasomye ntawongeye kuvuga usibye kumbwira ko amacuho yanjye bayasomye.
Ingabire Victoire yakatiwe imyaka 15 y’igifungo mu Ukuboza 2013 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *