Jason Derulo yasohoye indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi 2018

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jason Derulo yamaze gushyira hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi “Colors”. Iyi mikino izabera mu Burusiya mu kwezi kwa Gatandatu. Iyi mikino y’igikombe cy’isi ifite ‘Coca Cola’ nk’umuterankunga mukuru.
Dore abahanzi batatu bahawe iki kiraka kuva mu 2010: Shakira yaririmbye mu mikino yabereye muri Afurika y’epfo muri 2010. Indirimbo yaririmbye yayise “Waka waka”. Uwakurikiyeho ni Pitbull waririmbye indirimbo yise “We are the one” mu mikino yabereye muri Brazil mu 2014. Ubu ugezweho ni Jason Deruko mu ndirimbo yise “Colors”.
Imikino y’igikombe k’isi iba nyuma y’imyaka ine, ikitabwirwa n’ibihugu 32 biturutse ku migabane yose. Mbere yo kwinjira muri iri rushanwa, ibihugu bibanza guhatana, ibitsinze bikaryitabira. Iyi mikino kandi imara ukwezi kumwe.
Nyuma yo guhabwa ikiraka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi, FIFA, uyu muhanzi yateganyaga gushyira hanze iyi ndirimbo tariki 16 Werurwe ariko yamaze kuyigeza ku rubuga rwa YouTube itagira amashusho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

JD Turyizere/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *