Umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Rex Tillerson yagiriye inama ibihugu by’Afurika ko bigomba kwitondera inguzanyo bihabwa n’igihugu cy’u Bushinwa.
Gusa yaje kuvuga ko Amerika itaje kugerageza kubuza Ubushinwa gushora imari muri Afurika. Uyu muyobozi akaba yabitangaje ubwo yari ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri Afurika.
Yagize ati’’ Ntabwo turi mu nzira yo kugerageza gukumira amadorari yo mu Bushinwa muri Afurika, ariko ni ingenzi cyane ibihugu bya Afurika kwitondera ibiri mu masezerano kugira ngo badahanwa n’amategeko’’ . Uyu muyobozi akaba yaraje muri afurika mu gihe ubushinwa aribwo buri imbere mu gushora amafaranga menshi muri Afurika.
Amerika ikaba ishaka gushyira imbaraga mu kongera ubufatanye mu by’umutekano , kongera inkunga ndetse no gushora imari muri Afurika kurusha ubushinwa.Uru ruzinduko kandi ni urwo gushimangira umubano mwiza wa Amerika na Afurika kuko mu minsi ishize wari wajemo agatotsi.
Perezida wa Amerika Donald Trump akaba yarashinjwaga gutuka ibihugu bya Afurika ko ari umwanda. Nyamara yaje kubihakana, Inzu y’icyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ikaba yaratewe inkunga ikanubakwa n’ubushinwa, kikaba ari ikimenyetso cy’uko Ubushinwa bufite ijambo rikomeye muri Afurika.
Amerika ikaba inenga uburyo Ubushinwa bushora imari muri Afurika kuko bituma Afurika itigenga binyuze mu nguzanyo bahabwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza viateur/bwiza.com


