Ku wa 9 Werurwe, 2018, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA (Féderation Rwandaise de Football Association) ryahannye Nshimiyimana Innocent na Niyitegeka Faradji ku mpamvu yo kutuzuza inshingano zabo.
Aba bayobozi b’imikino basabiwe ibihano n’abahagarariye abasifuzi nyuma yo gukora ikosa ryo kutajya kuyobora imikino kandi bari bahawe izo nshingano, ntibanatange impamvu yo kutaboneka hakiri kare ngo bashake ababasimbura.
Ku mukino wari wahuje ikipe y’abagore ya Bugesera ( Bugesera WFC) na Scandinavia WFC( Women Football Club), Nshimiyimana yari yabwiwe ko arayobora uyu mukino ariko ntiyaboneka. Ni umukino wabereye muri Kamabuye, ku wa 2 Gashyantare, 2018. Nshimiyimana yahamagawe kenshi ngo atange ubusobanuro ariko ntiyafata telephone.
Niyitegeka Faradji we yari yahawe inshingano zo kuyobora umukino wagombaga guhuza amakipe yo mu cyiciro cya 2, Hope FC n’ikipe ya kaminuza y’u Rwanda (UR FC) ariko ntiyaboneka. Ni umukino wagombaga kuba ku wa 25 Gashyantare, 2018, mu karere ka Rutsiro ariko UR FC yaje kubura, bayitera mpaga. Uyu mugabo we yatanze ubusobanuro ariko basanga budafite ishingiro.
Nshimiyimana Innocent yahawe igihano cy’amezi atandatu na ho Faradji ahabwa ukwezi kumwe, bombi batayobora imikino.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



