Nyakabanda bahangayikishijwe n’ingaruka zaterwa n’ibura ry’amazi rimaze kuba akarande

Sangiza iyi nkuru

Abaturage baturiye uduce twinshi two mu Murenge wa Nyakabanda ndetse no mu Murenge wa Rwezamenyo, bahangayikishijwe n’ingaruka bashobora guterwa n’ibura ry’amazi rya hato na hato rimaze kuba akamenyero aho batuye. Zimwe mu mpungenge bafite hakaba harimo indwara zishobora guterwa n’umwanda.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bo mu Kagali ka Nyakabanda ya I ho mu Murenge wa Nyakabanda, bavuga ko bamaze kumenyera kubona amazi rimwe mu cyumweru hakaba hari n’igihe kirenga, ndetse ngo yaba anaje akamara amasaha akongera agacaho.

WP_20160303_001

Aba baturage bavuga ko ku mirenge haba hari ibigega bibika amazi abaturage bifashisha iyo amazi yabuze, ariko nabyo ngo bikaba byarakakaye nta mazi aherukamo. Hari n’akazu k’amazi kaba kuri Stade Regionale wasangaga abaturage birunze amazi yabuze, ariko nako ngo nta n’igitonyanga cy’amazi giherukamo.

Nko mu gace ka Karabaye, mu Kagari ka Munanira, abaturage ngo bari bamenyereye ko babona amazi kuwa Kane gusa buri cyumweru, ariko ngo ntibayaheruka.

WP_20160303_005
N’iyo amazi aje ntabwo abaturage baba bizeye ko ari bubagereho

Iyo ugeze muri uyu Murenge wa Nyakabanda mu gitondo, utungurwa no kubona abantu benshi birukanka batazi n’aho bajya bajya gushakisha amazi yo gukoresha. Mvuze ko baba batazi aho bajya kuko umuntu afata ijerekani akagenda abaririza abo ahura nabo aho yabona amazi bitewe n’uko nta hantu haba hazwi neza yayakura.

Mu murenge wa Rwezamenyo ku isoko rya Nyamirambo niho abaturage bajya bakunda kuvoma kuko hari umuturage ufite ikigega kinini ugira gutya rimwe na rimwe nk’iyo amazi aje dore ko hari igihe aza mu masaha ya ninjoro abantu baryamye, akavomera ikigega cye agacuruza amazi, ariko ngo rimwe na rimwe hari ubwo usanga ijerekani ari amafaranga 300.

abana
Aba bana biragaragara ko badaheruka kwoga

Ingaruka z’ibi byose nk’uko umwe mu bajyanama b’ubuzima witwa Elie Murindabigwi mu Mudugudu wa Gapfupfu wo mu Kagari ka Nyakabanda ya I, mu Murenge wa Nyakabanda yabidutangarije, n’uko kwoga byibuze rimwe ku munsi abaturage basa nk’ababyibagiwe, rimwe na rimwe abaturage bagatekesha amazi mabi, bakarira no ku masahani atogeje mu rwego rwo kurondereza utuzi babashije kubona.

Bwana Mulindabigwi yakomeje avuga ko iki kibazo iyo kigeze ku bakene batabasha kubona amafaranga yo kugura amazi cyangwa nk’umubyeyi wibarutse kirushaho gukomera. Yasobanuye ko nk’umubyeyi wabyaye aba akeneye amazi ahagije yo gukoresha kandi buri kanya ariko utuye muri ibi bice bikaba bitamworohera. Yongeyeho kandi ko mu gihe abantu bakoresheje amazi mabi, batabasha kwoga uko bikwiye, icyo gihe n’indwara ziba zibari hafi.

WP_20160303_007
Ngo n’aho amazi abonetse rimwe na rimwe aza ari igitonyanga

Twamubajije icyo yumva cyakorwa ngo iki kibazo kibe cyakemuka, atubwira ko ntacyakorwa kuko babwirwa n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi ko amazi yabaye macye muri rusange, gusa kimwe n’abandi asaba ko byibuze hashyirwaho gahunda yo gusaranganya amazi ihamye byibuze buri kagari kagahabwa inshuro kazajya kabona amazi zizwi mu cyumweru, abaturage nabo bagashaka uko bajya bayazigama ndetse bakayakoresha neza kugeza igihe indi nshuro yabo izagerwaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *