Drc: Abantu 7 barohamye bagerageza guhungira muru Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abantu barindwi (7) barohamye ubwo abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bahungiye Uganda bahunga ubugizi bwa nabi ,ubwicanyi n’ihohotera bibera mu ntara ya Ituri.
Aba baturage barohamye banyuze mu kiyaga cya Albert. Umuyobozi w’akarere ka Kasenyi Deogratias Abaingi Rusoke yagize ati’’Ubwato bwabo bwari bwikoreye ibintu biremereye cyane, bituma budatuza” Uyu muyobozi kandi yavuze ko umurambo umwe ariwo umaze kuboneka nkuko yabitangarije AFP.
Abaturage benshi bo mu ntara ya Ituri bahungira Uganda banyuze mu biyaga bitandukanye , bahunze ubwicanyi,ubugizi bwa nabi n’ihohotera biba hagati y’amoko abiri y’abaturage. Ayo moko ni Hema na Lendu.Aya moko y’abaturage bamwe ni aborozi b’inka abandi n’abahinzi.Bakaba barahereye kera barwanira ubutaka.
Kuva mu Ukuboza 2017 abaturage barenga ijana barapfuye abandi barenga 200,000 barahunga .Abenshi bakaba barishwe na kolera ubwo bahungiraga Uganda nkuko bitangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.
Intara ya Ituri iherereye mu burasirazuba bwa Congo . Ihana imbibi n’intara ya Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.Aka gace gahoramo amakimbirane ashingiye ku butaka dore ko ubuso bunini bugenzurwa n’ingabo.
Muri 2003 , ubwicanyi hagati ya Hema na Lendu bwamaze amezi atatu bituma ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi uza guhosha intambara.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza viateur/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *