DRC: Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuye na Moise Katumbi i Johannesburg

Sangiza iyi nkuru

Moise Katumbi wahunze ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, yahuye n’amashaka atavuga rumwe na Kabila kugira ngo bige uburyo bazatora ubahagararira mu matora azaba mu Kuboza, 2018. Iyi nama iramara iminsi itatu, iri kubera muri Afurika y’epfo, i Johannesburg.
Katumbi wari uyoboye iyo nama yagize ati “Ikiduteranyirije aha ngaha ni ukugira ngo twamagane igitugu cyibasiye igihugu cyacu dukunda kandi tukanagaragaza ibyifuzo byacu byo kugihindura kikaba cyiza.”
Uyu mugabo kandi yongeyeho ko abaturage ba Congo bagomba kumenya ko batari bonyine ndetse anakomoza kumatora azaba mu mpera z’umwaka. Ati “Turahari, turakora kandi tuzatsinda amatora n’atabamo uburiganya.”Abari bitabiriye iyi nama nabo bungamo bavuga ko bashyigikiye Katumbi kandi ko bamuri inyuma.
Moise Katumbi yahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga, aza guhungira mu Bubirigi muri Gicurasi,2016 ku mpamvu z’uko yashinjwaga kwigwizaho no kugurisha imitungo itari iye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Jean de Dieu Tuyizere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *