Brig.Gen Muhoozi, imfura ya Museveni nta rugamba rw’ishyamba azi

Sangiza iyi nkuru

Amazina ye ni Muhoozi Kainerugaba , yavutse ku wa 24 Mata 1974, avukira Dar es Salaam muri Tanzania, ni imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Museveni, bose bariho.
brig.gen_muhoozi_hagati_y_ababyeyi_be
N’ubwo uyu mugabo ageze kuri ipeti rya jenerali nta rugamba rw’ishyamba azi, imyaka myinshi y’amashuli ye yayimaze yiga mu mashuli ajyanye n’ibya gisirikare, bisobanuye ko azi iby’urugamba rwo mu bitabo kurusha uko yaba yarabimenyeye ku rugamba.
Muhoozi ni umwana wavukiye mu buhunzi ubwo Museveni n’umuryango we babaga muri Tanzaniya barahunze ubuyobozi bw’igitugu bwa Milton Obote.
Mu bwana bwe, Muhoozi yatangiriye amashuli muri icyo gihugu cya Tanzaniya aho ababyeyi be babaga ayakomereza muri Kenya na Sweede.
Nyuma yaho Museveni agiriye ku buyobozi mu mwaka w’1986, Muhoozi yaje gukomereza mu mashuli yo muri Uganda nka Kampala Parents School, Kings College Buddo for a while na St Mary’s College Kisubi aza gusoza ayisumbuye mu mwaka w’1994.
muhoozi2
Nyuma yo kurangiza amashuli yisumbuye mu 1994, nibwo yatangiye imyitozo n’andi masomo ajyanye n’ibya gisirikare, mu mwaka w’1996 nibwo yatangiye kwiga muri kaminuza (University of Nottingham) yo mu Bwongereza arangiza mu 1998.
Kugera mu mwaka w’1999 yari atari yitwa umwe mu basirikare ba Uganda(UPDF), nyuma yaho nibwo yakinjiye ndetse anahita ajya kwiga mu ishuli rya gisirikare mu Bwongereza (Royal Military Academy Sandhurst) arangiza mu 2000 ahita akomereza mu ryo muri Egypt (The Egyptian Military Academy) yiga iby’igikomando.
Yakoze imyitozo (Kalama Armoured Warfare Training School (KAWATS) muri Kabamba/Uganda ayisoza nk’umwe mu bakomando b’ingabo za Uganda UPDF.
muhoozi
Mu mwaka wa 2007 nibwo Muhoozi yagiye kwiga umwaka w’igikomando mu gisirikare cya USA (The United States Army Command and General Staff College) i Fort Leavenworth. Asoza muri 2008 aribwo yanahise yerekeza muri Afurika y’Epfo nabwo gufata inyigisho ku bijyanye n’ibya gisirikare.
Muhoozi mu gisirikare cya Uganda (UPDF)
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa specialforcescommand/Uganda, Mu mwaka w’2000 ubwo yari avuye kwiga mu Bwongereza(Royal Military Academy Sandhurst) yahise yinjira mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kuri umukuru w’igihugu afite ipeti rya Lieutenant.
Mu mwaka umwe gusa (2001) yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Majoro, mu mwaka wa 2008 nibwo Muhoozi yahawe ipeti rya Lt colonel, akomeza kuzamurwa mu ntera ubu akaba ari Brig Gen ndetse akaba n’umuyobozi mukuru w’abasirikare bashinzwe kurinda se (Special Forces Group).
M73
Uku kuzamurwa mu ntera mu gihe gito, byagiye bivugwaho cyane bitangazwa ko Museveni atonesha uyu muhungu we w’imfura, ibi akaba yaragiye abipfa na bamwe mu basirikare (UPDF ) barimo na Gen David Sajusa wari warahungiye mu Bwongereza nyuma yo gushwana na Museveni.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru, uyu Gen Sejusa ngo yari yarahunze igihugu nyuma y’inyandiko yari yashyize hanze avuga ko Museveni atonesha uyu musore we, ndetse ko azamusimbura mu gihe se azaba ashaje, izo nyandiko zafashwe nkizigamije kugumura abandi basirikare.
Mu gihe hari abakomeza gushyira mu majwi Muhoozi ko ari we utegurwa nkuzasimbura se ku mwanya w’umukuru w’igihugu, urubyiruko rw’ishyaka NRM rwo rwatangiye kumwamamaza mbere y’igihe.
Muhoozi ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko akaba yarashakanye na Charlotte Nankunda Kutesa mu 1999, barabyaranye abana 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *