Indege itwara abagenzi ya kompanyi ya US-Bangla Airlines kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Werurwe saa 2:15 za mugitondo ku isaha yo muri Nepal yakoze impanuka ubwo yari irimo kururuka ku Kibuga cy’indege cya Tribhuvan muri Kathmandu abantu 49 bahasiga ubuzima.
Iyi ndege yari itwaye abantu 67 n’abakozi bayo bane, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege, igakora impanuka abagera kuri 49 bakahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’igipolisi, Manoj Neupane, akaba yatangaje ko abantu 22 barokotse bajyanwe ku Bitaro bya College bya Kathmandu mu murwa mukuru wa Nepal nk’uko bitangazwa na Dhakatribune.

Ku rundi ruhande, inkuru ya Times iravuga ko ko iyi ndege yari iturutse Dhaka, mu murwa mukuru wa Bangladesh, aho ngo iyi ndege yagaragaye nk’iyafashwe n’inkongi mbere yo kugwa ikaza kugwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru cyegereye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tribhuvan.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


