Mu gihugu cy’Uburusiya, kuwa 18 Werurwe 2018, hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.Perezida uri ku butegetsi Vladimir Putin arahabwa amahirwe menshi ko ariwe uzatorwa. Putin natorwa, azaba ari manda ye ya kane ari ku butegetsi mu gihe kirenga imyaka 20.
Muri iyi nkuru twifashije wikpedia, twabateguriye abandi bakuru b’ibihugu bategetse igihe kirekire kurusha abandi ku isi dukuyemo bifatwa nko kugarura ingoma za cyami. Muri uru rutonde dufitemo abakuru b’ibihugu batakiri ku butegetsi n’abandi bakiri ku butegetsi uyu munsi.
Abatakiri k’ubutegetsi

1 F idel Castro : Uyu yabaye perezida wa CUBA akaba ariwe wayoboye impinduramatwara y’igihugu cya Cuba. Yayoboye mu gihe cy’imyaka 49. Ubutegetsi yabusigiye umuvandimwe we Raul Castro muri 2008 .

2 Chiang Kai-Shek : Uyu niwe wabaye umukuru w’igihugu wa mbere w’igihugu cya Taiwan. Yayoboye Taiwan mu gihe cy’imyaka 47. Akaba yarapfuye mu 1975.

3 Kim Il Sung: Yayoboye igihugu cya Koreya ya Ruguru mu gihe cy’imyaka 46. Akaba afatwa nk’umukuru w’igihugu w’ibihe byose wa Koreya ya Ruguru . Yapfuye muri 1994.

4 Muammar Gaddafi : Perezida Gaddafi yayoboye LIBYA mu gihe cy’imyaka 42. Yapfuye 2011.

5 Om ar Bongo : Yategetse GABON imyaka 41 kugeza apfuye 2009.

6 Enver Hoxha : Yategetse Albania imyaka 40 kugeza apfuye 1985.

8 Robert Mugabe : Yayoboye ZIMBABWE mu gihe kingana n’imyaka 37.
Abakiri ku butegetsi

1 Teodoro Ombiang Nguema : Ni perezida wa Equatorial Guinea ayoboye imyaka 38.

2 Paul Biya : Ni perezida wa Cameroun amaze ku butegetsi imyaka 35.

3 Yoweri Kaguta Museveni : Ayoboye Uganda, mu gihe cy’imyaka isaga 33

4 Denis Sassou Nguesso : Ayoboye Congo Brazzaville mu gihe cy’imyaka 21
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza viateur/bwiza.com


