Uganda: Imam w'umusigiti yakatiwe burundu azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 2

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu gace ka Mukono rwakatiye Imam w’imyaka 69 y’amavuko gufungwa ubuzima bwe bwose azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 2.
Uyu musaza witwa Musa Mulo ni umusiramu uri ku rwego rwa Imam akaba yari ayoboye umusigiti wa Kibubbu mu karere ka Buikwe. Imam Musa Mulo akaba yemeye icyaha imbere y’urukiko.
Umushinjacyaha wa leta madamu Janat Kitimbo, yabwiye urukiko ko Imam Musa Mulo, yafashe uwo mwana amujyana mu nzu ye amukorera ibya mfura mbi, nyuma aza kumwohereza murugo. Mama w’umwana atashye yasanze umwana we bamwangie . Abajije abaturanyi icyabaye bamubwira ko uwo mwana avuye kwa Imam Musa.
Abaturanyi b’uwo mwana bahise batanga amakuru kuri polisi maze Imam Musa Mulo bahita bamuta muri yombi. Ubwo urukiko rwatangiraga urubanza , Imam Musa Mulo yiyemereye icyaha. Yagize ati’’ Nafashe uriya mwana, mushyira ku bibero byanjye maze mbona risanti yange irifunguye’’
Umucamanza madamu Margaret Mutonyi yavuze ko Musa adakwiye kuba Imam no kuba mu bantu. Yagize ati’’ Ni umuntu uteye ubwoba’’ agomba kuba kure y’abana nkuko daily monitor ibivuga.
Umucamanza yavuze ko ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera bimaze kuzamuka mu karere ka Buikwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ababyeyi batita ku bana.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *